Umugabo yaciwe igitsina nyuma yo gushaka gufata ku ngufu mubyara we

Umugabo wo mu gihugu cya Brazil yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye gufata ku ngufu mubyara we hanyuma agacibwa igitsina n’udusabo tw’intanga n’umugabo w’uyu mugore w’abandi duhabwa ingurube zo mu gasozi.

Apr 27, 2021 - 16:03
Apr 27, 2021 - 16:17
 0
Umugabo yaciwe igitsina nyuma yo gushaka gufata ku ngufu mubyara we

Uyu mugabo utavuzwe amazina w’imyaka 36 utuye ahitwa Minas Gerais yaciwe iki gitsina n’umugabo wa mubyara we yari agiye gufata ku ngufu abitewe n’ubusinzi.

Uyu mugore n’umugabo we batawe muri yombi kuwa 19 Mata 2021 hanyuma uyu mugabo ajyanwa kwa muganga kuvurwa ibi bikomere.

Uyu mugabo wari uvuye kunywa inzoga,yageze mu rugo iwe ahitwa Olhos D’Agua ahasanga uyu mubyara we niko kugerageza kumusaba ko baryamana ariko uyu mugore aza kubyanga niko gushaka kumufata ku ngufu.

Uyu mugore yiyatse uyu mugabo ahungira iwe ariko uyu washaka kumufata ku ngufu yaramukurikiye.

Uyu mugore w’imyaka 20 ntiyigeze ngo ahamagara polisi ashaka gutabaza ahubwo yabwiye uyu mugabo we bahita biyemeza kwihorera.

Aba bombi bahise batumira uyu mugabo kuzahurira mu murima w’ibisheke wari hafi y’iwabo habaga izi ngurube.

Ubwo uyu mugabo yari ahageze,bahise batangira kumukubita kugeza ataye ubwenge hanyuma bamukuramo ipantaro bamuca iriya myanya y’ibanga bayiha inyamaswa.

Uyu mugabo akimenya ko yakorewe ubu bugizi bwa nabi yagerageje kujya mu rugo ahageze ahita atabaza akoresheje inzogera.

Abaturanyi bahise batabara uyu mugabo ajyanwa ku bitaro byari kuri kilometero 50 uvuye mu rugo rwe ahitwa Olhos D’Agua hanyuma abaganga bagerageza guhagarika kuva amaraso kwe kugira ngo adapfa.

Abashinjwe kubaga bagerageje gufasha uyu mugabo kubona uburyo yajya yihagarika ariko bamubwira ko batagarura ibyatakaye.

Umuganga witwa Felipe Lobo wavuye uyu mugabo yagize ati “Byari ibintu bimeze nk’ibidasanzwe bivugwa mu bitabo.Igitsina cye n’imyanya ye y’imbere byarangijwe cyane.Icyo twashoboye gukora n’ugufunga amaraso ye yavaga cyane,tumwongerera amaraso ndetse twoza igikomere.”

Uyu mugabo aracyari mu bitaro aho akinywa imiti ndetse ngo mu minsi 3 cyangwa 4 ashobora gusezererwa.Polisi iracyakora iperereza.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175