Kumugaragaro u Burusiya bubonye abafatanyabikorwa mu ntambara na Ukraine

U Bushinwa burangaje imbere ibindi bihugu byiyemeje gutera ingabo mu bitugu igihugu cy’Uburusiya mu ntambara na Ukraine

Sep 8, 2022 - 21:24
Jan 28, 2023 - 17:09
 0
Kumugaragaro u Burusiya bubonye abafatanyabikorwa mu ntambara na Ukraine

Kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022 u Burusiya bwatangiza ibitero bya gisirikare muri Ukraine nta gihugu na kimwe cyayishyigikiye kumugaragaro wenda ngo cyohereze intwaro zo kuyifasha mu ntambara cyangwa ngo kiyoherereze abasirikare n'ibindi nkerwa mu ntambara.

Kurundi ruhande ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi hamwe na OTAN byakomeje guha intwaro Ukraine ngo irwanye Uburusiya ibindi bihugu nabyo byiyemeje kuyifasha kumugaragaro

Kuri tari ya 15 nzeri 2022 nibwo igihugu cyirangaje imbere mu bindi mugushyigikira u Burusiya mu ntambara ari cyo u Bushinwa cyemeje ko kigomba guha inkunga ishoboka u Burusiya mu ntambara.

Ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burusiya byatangaje ko mu cyumweru gitaha kuri tariki ya 15 na 16 nzeri 2022 Perezida Vladimir Putin biteganyijwe ko azahura na perezida w’u Bushinwa Xi Jinping.

Biteganyijwe ko bazahurira muri Uzbekistan kugira ngo bashyigikirane kuko Amerika nayo idahwema gushyikira abanzi bibi bihugu, nkubu Amarika ikomeje gushyigiira Taiwan ngo yiyomore kubushinwa.Xi Jinping yaherukaga guhura imbonankubone na Putin mbere gato y’uko Uburusiya butera Ukraine.

                                              Ibindi bihugu biri gufasha u Burusiya

Hagataho ibindi bihugu byiyemeje gushyigikira u Burusiya mu ntamabara na Ukraine harimo Koreya ya ruguru (North Korea) ya Perezida Kim Jong-un nyuma yo kwemerera abasirikare ibihumbi ijana Putin ubu noneho yemeye kumuha n’intwaro karundura.

Ikindi gihangange mu ntambara nacyo kiyemeje kujya inyuma ya Putin ni igihangange cyo mu Burasirazuba bwo hagati aricyo IRAN kikaba cyaratangiye koherereza dorone karahabutaka igihugu cy’Uburusiya.

Tubibutse ko Belarus ya Alexander Grigoryevich Lukashenko nayo iri inyuma ya Perezida Putin, aha kandi ntiwakibagirwa Syrian ya Bashar Hafez al-Assad. Aha noneho ikipe iruzuye OTAN iribeshyaho gato intambara ya 3 y’is yose irahita irota.

                                 Ayandi makuru kukibuga cy'imirwano

Muyandi makuru yiyi ntambara ni uko ubu bageze ku munsi 197 w’imirwano rutura aho Abarusiya bakomeje kugenda bashwanyaguza ibikoresho bya gisirikare bya OTAN igerageza kujyana kurubuga rw’imirwano.

Nko murukerera ahagana I saa cyenda z’ I Moscow igisirikare cy’u Burusiya cyashwanyaguje indege ya OTAN I Kyiv yari iri gushaka aho bashinga intwaro nini zarasa mu burusiya baramutse binjiye kumugaragaro mu ntambara n’igisirikare cya Putin, iyo ndege ikaba yahise iraswa hapfiramo abasirikare ba OTAN 24.

Aha kandi u Burusiya bwatangaje ko Amerika, u Bwongereza ndetse na OTAN bitegura gutangiza intambara kugihugu cy'u Burusiya.

Ibiro by'ubutasi FSB nibwo byabitangaje mu nama yabaye ejo ku wa 3. Gusa u Burusiya bwatangaje ko abashaka gutera u Burusiya baba biteguye kujya I kuzimu.

Kurundi ruhande Perezida wa Ukraine kandi akomeje gutakamba ngo ibihugu byo mu Burengerazuba bimwoherereze intwaro kuko ari gutsindwa ari ko bakomeje kumwima amatwi.

Kurundi ruhande ahagana i saa sita z’i Kigali Radio ivugira mu Burusiya yitwa VIVO FM yatangaje ko abasirikare bakuru muri Ukraine basabye Perezida Zelensky gukoresha ubudahangarwa afite akaka imishyikirano n’u Burusiya yo guhagarika intambara.

Tubibutseko imishyikirano yatangiye mu kwezi kwa kabiri ibera muri Turkey ari ko iza guhagarara ntakigenzweho. Ubu rero reka dutegereze turebe ko ibiganiro byasubukurwa bakumvikana.