Minisitiri w'intebe mushya mu Bwongereza

Madamu Mary Liz Truss ubu niwe Minisitiri w'intebe mu Bwongereza asimbuye Bolis Johnson wegujwe.

Sep 8, 2022 - 12:30
Oct 20, 2022 - 21:35
 0
Minisitiri w'intebe mushya mu Bwongereza

Ku wa 6 Nzeri 2022 nibwo Madam  Mary Liz Truss yabaye Minisitiri w'intebe mushya mu Bwongereza asimbuye Bolis Johnson wegujwe kubera isindwe ry'inzoga yanywaga mugihe cya COVID-19.

Aho buri wese yagumaga iwe,Johnson we rero yiberaga mu Rugo hamwe n'inshuti ze yisomera beer, ibyo rero byarangiye bigeze mu itangazamakuru bamusaba ibisobanuro hadaciye kabiri agenda yongeraho indi myitwarire itarashimishije abagize inteko ishingamategeko y'Ubwongereza birangira yegujwe igihe cye kitaragera.

Madamu Truss yatsindiye kumajwi 57% aba abaye Minisitiri w'intebe wa 15 ku ngoma ya  queen Elizabeth II ubu ugeze muzabukuru. Nk'ibisanzwe Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza iyo akimara gutorwa ahita ajya kureba Umwamikazi w'Ubwongereza mu muhango bita gusoma ikiganza (kissing hand).

Uyu ni umuhango Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza ahabwamo amabwiriza yose y'ibwami, ibi kandi biba bisobanuye ko Minisitiri w'intebe azakorera ubwami kandi akabugandukira.

Mu mvura yamahindu Madamu Liz Truss yari ari mu muhanda yerekeza i Balmoral Castle muri Scotland,kureba Umwamikazi queen Elizabeth ngo amwimike, abaturage nabo bari babukereye baje kwirebera Minisitiri w'intebe mushya bahagaze kumihanda.

Aha kandi I Balmoral Castle muri Scotland,bwana Boris Johnson nawe yari yajyanye ubwegure bwe ku Mwamikazi byemewe n'amategeko. Boris Johnson yashimiye Liz Truss amwizeza ubufatanye. Tubibutse ko ubundi Minisitiri w'intebe yimikirwa I Backingam ari ko Umwamikazi nta meze neza kuko yamusanze muri Scotland.

Mu ijambo rya Madamu Liz Truss yashimiye nawe Johnson kubwitange bwe muguteza imbere Abongereza. Truss yakomeje atangaza ko agiye guhangana n'ibibazo byugarije abaturage kubera ubuzima bwahenze. Ubu Madamu Truss agiye gushinga leta nshya kuko yahawe rugari.

Truss yatangaje ko agiye guhangana nizamuka ry'ubukungu ndetse nibura ry'ingufu zikoreshwa nka gas ituruka mu Burusiya aho avugako perezida Vuldmir Putin ari we nyirabayazana wizamuka ry'ubuzuma.

Perezida Biden abinyujije kuri Twitter nawe yashimiye Madamu Liz Truss maze avuga ko yizeye ubufatanye bwe muguhangana n'ibibazo byugarije isi. biteganyijwe ko Madamu Liz Truss azahita ajya guhura na Perezida Biden.

Madamu Mary Elizabeth Truss yavutse ku wa 26 Nyakanga 1975 avukira Oxford mu Bwongereza Ibya politike yabitangiye akiri umwana kuko akiga mu Mashuri abanza yigeze gukina ikinamico ari Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza guhera ubwo bagenzi be bamwitaga Minisitiri none inzozi ze arazikabije.

Madamu  Truss yagiye ajya mu mirimo myinshi muri guverinoma y'Ubwongereza kuko mu mwaka wa 2000 nibwo yinjiye muri politike. icyakoze giyeze kugaragarwaho ikibazo cy'ubusambanyi byenda kumugusha hasi ari ko ntibyamumanuye hasi.

Uyu kandi Truss yagaragaye mu bihe bya Brexit ubwo Ubwongereza bwavaga mu bumwe bw'Uburayi Aho yari ashyigikiye ko Ubwongereza bwagumamo. Uyu kandi bizwi ko atajya imbizi na Perezida Vuldmir Putin nyuma yaho Uburusiya butangije ibitero kuri Ukraine yagiye mu itangazamakuru yamagana Uburusiya.

Ubu rero isi yiteze impinduka agiye kuzana kubijyanye n'intambara yo muri Ukraine nk'uko uwo asimbuye yashyigikiye Ukraine,gusa beshyi bari kubonako azakomereza mu murongo umwe nuwa Johnson kuko yemeraga imirongo ye ya politike.

Nguwo Madamu Liz Truss ubaye Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza mushya muri 2022.