Yinanaye ku mapine y'indege agerayo amahoro

Umuturage wa Guatemala yarokotse urugendo rw’indege aho yihishe mu mipine y’indege yavaga Guatemala yerekeza Miami.

Dec 6, 2021 - 15:16
Dec 6, 2021 - 15:19
 0
Yinanaye ku mapine y'indege agerayo amahoro

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo hamenyekanye amakuru ko umuturage w’igihugu cya Guatemala(w’umwimukira)  yagendeye mu mapine y’indege y’ikigo cy’ Abanyamerika gishinzwe ingendo zo mu kirere(American Airlines)yavaga Guatemala yerekeza Miami muri leta Zunze Ubumwe z’ Amerika. Ku bw’amahirwe yageze ku kibuga cy’indege, Miami amahoro. Akaba ari mu maboko y’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe abinjira n’abasohoka aho bahise bamujyana kwa muganga kureba niba ntacyo yabaye.

Aya makuru yemejwe n’ ikigo cy’ Abanyamerika gishinzwe inkiko z’igihugu n’abinjira n’abasohoka(CBP). Amashusho y’uwo musore agera ku kibuga cy’indege yihishe mu mapine yerekanywe kuri televiziyo ya Miami WTVJ. Ayo mashusho akaba yakomejwe no guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga agerayo amahoro avuye mu gihugu cye cya Guatemala agera Miami.

Mu mashusho yahererekanywe ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram n’ ahandi agaragaza ko uwo musore wakoze urugendo n’ indege yayinanaye ahageze mu buryo butangaje dore ko amugaragaza yicaye ku kibuga cy’indege yambaye umupira,ipantaro y’ikoboyi n’inkweto ziri mu buryo bwa bote. Amashusho kandi agaragaramo umugabo amwegera akamubaza niba akeneye amazi yo kunywa.

Ikigo gishinzwe gucunga inkiko z’igihugu n’abinjira n’abasohoka cya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika(CBP) cyahamirije “Toronto Sun”  ko  uwo musore w’ imyaka 26 y’amavuko yavuye mu gihugu cye yihishe mu mapine y’indege akwepa utwuma tugenzura indege niba nta kidasanzwe kiyiriho. Ariko uwo musore yamaze kujyanwa kwa muganga kureba niba nta kibazo afite.

Ikigo gishinzwe gutwara abagenzi mu kirere cy’Amerika, nta makuru arambuye kiratangaza gusa bavuze ko iyo ndege yabo “Flight 1182” ariyo yabereweho icyo gikorwa. Ibyo bikaba byarabaye ku wa Gatandatu saa yine z’ amanywa. Bongeyeho ko urugendo rwo kuva Guatemala ugera Miami ari amasaha abiri n’igice.

“Toronto Sun” itangaza ko Guatemala ari kimwe mu bihugu bifite abimukira batari bake birukanywe n’ Amerika dore ko habarurwa miliyoni imwe n’igice kirenga(1.7 million) y’ impunzi z’abanyaguatemala birukanywe muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bamwe birukanywe banahohoterwa.

Umunyamategeko w’ Abimukira; Angel Leah yabwiye WTVJ ko byagakwiye ko uwo mwimukira yagahawe amahoro n’ ikigo gishinzwe kurinda inkiko za US aho kugira ngo asubizwe muri Guatemala.

Ibikorwa nk’ibi byo kunanara indege biheruka kuboneka mu gihugu cy’ Afghanistani aho abanyafghanistani bananaye indege y’Amerika yatwaraga Abanyamerika ibavana muri Afghanistani igihe abataribani bari bafashe ubutegetsi bagategeka Amerika gucyura abasirikare bayo. Amerika yahise ihitamo no gucyura Abanyamerika. Abanyafghanistani nabo bashatse guhunga bananaye indege. Ntibyakunze kuko bahurudutse bikubita hasi, bamwe bahasiga ubuzima.

Hari undi muhungu warokotse urugendo rw’indege rw’amasaha atanu muri Mata ya 2014, yananaye mu mipine y'indege. Rwari urugendo rw’indege rwavaga California rwerekezaga i Hawaii yabashije kugerayo amahoro.

 

 

 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.