Umukobwa yishe nyina anamukatagura ibice bye bimwe by'umubiri abigaburira abakiriya ba resitora( restaurant) ye
Umukobwa uvugwa ko nta ho ataniye n'inyamaswa yishe nyina ibice bye bimwe by'umubiri abigurisha bunyama.
Umukobwa ukomoka mu Gihugu cya Nijeriya yivuganye nyina agamije gutegurira abakiriya b'inzu ye icuruza amafunguro umufa uvuye mu bice yakase kuri nyina.
Umukobwa wahawe izina rya Mfon Umoh abantu benshi bakomeje kuvuga ko nta ho ataniye n'inyamaswa. Yishe nyina anamukatagura ibice bye bimwe by'umubiri abigaburira abakiriya b'inzu ye icuruza amafunguro, ku ifunguro rya saa sita.
Ngo uyu mukobwa yahoraga abwira nyina ko azamwica akamuteka, nk'uko byatangajwe n'abaturanyi be. Abaturanyi be bavuze ko yashyize umugambi we mubisha mu bikorwa, nyuma yo kubura inyama, maze agafata umwanzuro wo kwivugana nyina, agacuruza bimwe mu bice by'umubiri we bunyama.
Bakomeje bavuga ko bamenye ko nyakwigendera yapfuye, nyuma yo kumara iminsi 3 batamubona, maze bagatangira gukeka kuko babonaga umukobwa we nta cyo bimubwiye. Avuga ko barimo gushakisha ari bwo baguye ku murambo wa nyakwigendera udafite bimwe mu bice bigize umuntu uri mu rugo kwa Mfon.
Nyuma bimwe muri ibyo bice byabuze ku murambo wa nyina, zimwe mu nyama zabyo zasanzwe zatetswe mu nzu icuruza amafunguro ya Mfon.
Abantu benshi batewe agahinda n'iki gikorwa cya k'inyamaswa cyakozwe n'uyu mukobwa, bavuga ko na we akwiye gupfa.
