Umugabo yarashe umugore we urufaya rw'amasasu amuziza ko yanze ko batera akabariro
Yanze ko batera akabariro umugabo we amurasa urufaya rw'amasasu.
Umugabo ukomoka mu Gihugu cya Ghana yarashe umugore we urufaya rw'amasasu amuziza ko yanze ko batera akabariro, ubundi na we agerageza kwiyahura akoresheje imbunda imwe.
Uyu mugabo witwa Charles Soglo w'imyaka 31 yajyanywe mu bitaro nyuma yo kumishaho umugore we witwa Doris Amoah w'imyaka 21y'amavuko urufaya rw'amasasu, amuziza ko yanze ko baryamana.
Nk'uko byatangajwe na Yaw Ohene uhagarariye polisi mu gace ka Takyi Adansi Fomena, uyu mugabo yashyizwe mu bitaro nyuma yo kurasa umugore we ha nyuma na we akirasa ibiganza byombi no mu gituza kuko ngo yagejejwe kwa muganga yacitse intoki ebyiri yanarembye ku buryo bukomeye.
Yakomeje avuga ko uyu mugore warashwe ari mu bitaro aho ari kwitabwaho by'ibanze ahandurwamo ayo masusu yarashwe, anavurwa ibikomere.
Ku rundi ruhande kandi umugabo na we nyuma yo kugerageza kwiyahura akirasa mu gituza akanacika intoki ebyiri, ubu ngo arimo kwitabwaho mu bitaro anafungishijwe ijisho.