Umukobwa ukundana n'abasore babiri ku munsi! Ku mwaka yashwanye n'abagabo 200 yakuyeho akayabo ka miliyoni 92 Frws

Umukobwa w'ikizungerezi yiyemeje kuzenguruka mu basore.

Feb 15, 2022 - 11:00
Feb 15, 2022 - 11:04
 0
Umukobwa ukundana n'abasore babiri ku munsi! Ku mwaka yashwanye n'abagabo 200 yakuyeho akayabo ka miliyoni 92 Frws

Tereviziyo imwe ikomeye cyane mu Gihugu cya Koreya y' Epfo, izwi cyane ku kiganiro gikundwa n'abenshi kitwa "Mars People XFile", yatangaje ko yabonye umukobwa watereswe n'abasore basaga 200 akanatandukana nabo, mu mwaka umwe.

Uyu mukobwa witwa Han Mirim wahogoje benshi, yavuze ko ashobora gukundana akanatandukana n'abakunzi barenze babiri ku munsi, bitewe n'uko batabashije kumwishyurira ibiryo ashaka muri hoteri, cyangwa batamuhaye impano nk'uko yabyifuzaga.

Iki kizungerezi gishize amanga, cyatangaje ko kitagenzwa n'urukundo ahubwo kiba gishaka ibintu, akaba ariyo mpamvu yirinda gukundana n'umusore igihe kirekire, kuko ntawakwihanganira gukomeza gukundana nawe kubera ko aba akeneye byinshi.

Yakomeje avuga ko bimutunze kuko muri icyo gihe cy'umwaka, abo bakunzi be bose amaze kubakuraho akayabo ka miliyoni zirenga 92 z'amanyarwanda.

Yavuze ko ntacyo bimutwaye, kandi ko abamwoherereza ubutumwa bamutuka ntacyo bazamutwara.

Uwo baheruka gutandukana vuba aha bapfuye ko yanze kumugurira telefone igezweho yashakaga!

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.