Inkoko yatawe muri yombi izira kuvogera

Inkokokazi yatawe muri yombi izira kwinjira ahantu hatemewe kandi harinzwe cyane.

Feb 18, 2022 - 07:46
Feb 18, 2022 - 07:50
 0
Inkoko yatawe muri yombi izira kuvogera

Abashinzwe gutabara ubuzima bw'inyamaswa mu ntara ya Virginia, bisanze mu bihe bidasanzwe ubwo inkoko yinjiraga ahantu hamwe mu harinzwe cyane ku isi.

Impande zombi, haba ku ruhande rw'abarengera ubuzima bw'inyamaswa cyangwa abashinzwe umutekano mu gace ka Arlington, bose baguye mu kantu ubwo inkoko yasangwaga yinjiye imbere muri Pentagon batigeze bamenya amavu n'amaza yayo.

Ikibazo bose bibazaga kinateye urujijo, ni impamvu yateye iyo nkoko kurenga imihanda n'andi mazu ari hafi aho ikaza kwinjira muri Pentagon, n' ukuntu itigeze yumvwa cyangwa ngo ibonwe n'umuntu n'umwe ubwo yinjiraga!

Abashinzwe imibereho myiza y'inyamaswa batangarije ikinyamakuru Washington Post ko batavuga neza neza agace basanzemo iyo nkoko, kubera ikibazo cy'umutekano, ariko ko bayikuye muri Pentagon imbere.

Iyi nkokokazi y'icyamamare yaje no guhabwa agatazirano ka Henny Penny, yacumbikiwe ahitwa Virginia Animal Sanctuary.

Chekhov Journalist ✅