Menya umutubuzi wariye abagore arenga miliyari 10 z'amanyarwanda

Umusore ukomoka mu gihugu cya Israel witwa Simon utunzwe no gutuburira abagore, hagati y'imyaka ibiri yari amaze gutubura Miliyari 10 z'amanyarwanda.

Feb 27, 2022 - 15:30
Feb 27, 2022 - 15:32
 0
Menya umutubuzi wariye abagore arenga miliyari 10 z'amanyarwanda

K wa 27 nzeri 1990 ni bwo ufatwa nk'umutubuzi mukuru ku isi Simon Leviev, yabonye izuba ahitwa Bnei Brak mu gihugu cya Israel aza kwamamara mu kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutuburira abantu cyane cyane abakobwa.

Yifashihaije cyane cyane urubuga rwa tinder rukoreshwa n'abifuza abakunzi kugira ngo atuburire abakobwa bahuriragaho na we dore ko hagati y'umwaka wa 2017 na 20219 yatubuye amafaranga arenga miliyoni 10 z'amadorali.

Mu buzima bwe bwa burimunsi leviev yabaga yiryohereza mu mafaranga y’abakobwa.

Simon leviev yakunze kujya yiyita amazina menshi dore ko mbere yitwaga shimon Yehuda hagut aza guhinduza amazina yitwa  leviev kandi yagiye akoresha andi mazina atandukanye yamufashije kwiyoberanya imbere y'abakobwa bahuraga nawe murayo harimo nka David Sharon, Mordecai nisim tapiro, Michael Bilton na avraham levy.

Nyuma yo kubona iwabo bamaze kumumenya, uyu mutubuzi yahisemo kuva iwabo  yerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu musore w’umuhanga n’igihagararo cyamufashije kwigarurira imitima y’igitsinagore, Simon leviev yaje kwirukanwa n’umukoresha we amuziza kujya akoresha sheki ye akisinyira akajya no kubikuza amafaranga kuko yari yariganye umukono we.

Simon leviev amaze gutangira gukoresha tinder yahahuriye n’abagore n’abakobwa benshi maze si ukumukunda karahava kubera uburyo yagaragaraga nuburyo yabitagaho, mbere yo kubatuburira yabanzaga kubumvisha ukuntu Ari umukire warazwe uruganda rutunganya diyama na se.

Ibi ntibyamuhiriye kuko mu mwaka wa 2019 Inkuru y’ubutubuzi bw’uyu musore musore bwaje gushyirwa hanze n’umunyamakuru wo muri Norwege (Verdens gangs).

Abafashijwemo n’umunyamakuru w’umuyahudi witwa Uri Blau mu nkuru bahaye umutwe ugira UTI”The tinder swindler” aba bombi bashyize hanze ibikorwa byose bya leviev ,iyi nkuru nyuma yaje gukorwamo firime mbarankuru yakozwe na Netflix igaragaza abatuburiwe n’uyu musore.

Muri 2015 leviev yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 2 muri gereza yo muri Finland, muri 2019 akatirwa gufungwa amezi 15 muri gereza nkuru ya Israel gusa muri ibyo bihano byose nta nakimwe yigeze akora ngo akirangize yagendaga agura igihano,kurubu yibereye muri Israel aho atunze abarirwa hejuru ya miliyari 10 z’amanyarwanda gusa hari ibihugu byinshi byiganjemo ibyo mu burayi byamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Chekhov Journalist ✅