Umukinnyi wa Sheffield United yakubise umuntu wamuserereje ko ikipe ye yamanutse

Umukinnyi wa Sheffield United witwa Oli McBurnie yadukiriye umufana wa Leeds United wamwibasiye bahuriye mu muhanda,amukubita amakofe n’imigeri amuziza kumuserereza.

May 11, 2021 - 09:05
May 11, 2021 - 09:21
 0
Umukinnyi wa Sheffield United yakubise umuntu wamuserereje ko ikipe ye yamanutse

Umusore witwa Elliott Wright w’imyaka 21 ukora mu bijyanye n’ubwishingizi niwe wakukubiswe n’uyu mukinnyi wa Sheffield iherutse kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza.

Elliott Wright yari kumwe n’inshuti ze ubwo yabonaga uyu mukinnyi Oli ari gushwana n’umugore mu nzira.

Uyu musore ngo yahise yegera uyu mukinnyi aramubwira ati “Tuza muvandimwe.Ntabwo byaba bibi nko kumanuka mu cyiciro cya kabiri.”

Elliott Wright yari ari gufata amajwi uyu mukinnyi wa miliyoni 20 z’amapwundi ukomoka muri Scotland wahise utangira kumusatira.

Video y’amasegonda 24 uyu musore yafashe,yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga irebwa n’abasaga miliyoni,yagaragaje uyu mukinnyi McBurnie w’imyaka 24 yambura telefoni uyu musore ahita ahimenagura.

Uyu mukinnyi yahise apfukamisha uyu mufana atangira kumukubita amakofe byamuviriyemo gukomereka ku jisho.Ibi byabaye ku wa Gatandatu bibera ahitwa Knaresborough muri North Yorks.

Elliott yagize ati “Namubonye ari gushwana n’umugore.Nari kumwe n’inshuti zanjye 2 ariko yavugiraga hejuru cyane.Namubwiye ntera urwenya nti “Tuza muvandimwe,ntabwo byaba bibi nko kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Yabanje gutuza arangije arambwira ati “mushyire iyo telefoni kure basore”.Namusubije nti “ni gute nashyira kure telefoni yanjye?.”

Yahise atangira kunkubita.Yankubise akanya gato umwe mu nshuti zanjye ahita antabara.”

Uyu musore ntabwo yakeneye kujya kwa muganga ariko yavuze ati “Nababaye cyane mu by’ukuri.”

Uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 20 by’amapawundi ku kwezi mu mwaka ushize yaciwe ibihumbi 30 by’amapawundi kubera gutwara yasinze.
Mcburnie afite imvune ishobora gutuma adakina Euro gusa yaba ikipe ye na Polisi batangiye kumukoraho iperereza kubera uru rugomo.



McBurnie yakubise umufana witwa Elliott [ufite telefoni]amuhoye kumuserereza