Umugore yicishije umugabo we amazi ashyushye ubwo yari asinziriye

Umugore witwa Ramota Soliu biravugwa ko yishe umugabo we witwa Bello Soliu amuziza kumuregera umuryango.

Feb 23, 2022 - 08:13
Feb 23, 2022 - 08:34
 0
Umugore yicishije umugabo we amazi ashyushye ubwo yari asinziriye

Kuri ubu abapolisi bo muri Leta ya Ogun muri Nigeria barimo gushakisha umugore witwa Ramota Soliu. Bivugwa ko yishe umugabo we Bello Soliu amumennyeho amazi ashyushye asinziriye.

Nk’uko ibitangazamakuru byinshi byaho bibitangaza ngo nyakwigendera yahoraga yinubira ko umugore we yakundaga kumwima ibiryo hamwe n’umunyeshuri w’Umwarabu babana.

Uyu mugore ngo yababajwe cyane nuko umugabo we yatumiye bamwe muri bene wabo iwe kuwa gatanu ushize kugira ngo bamwumvishe kureka kumwicisha inzara.

Umugore ntiyifuzaga ko abagize umuryango wabo bamenya iki kibazo. Mu kumwihimuraho, ngo yabyutse mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 12 Gashyantare, ateka amazi hanyuma amaze gushyuha cyane ayasuka kuri Bello,ubwo yari aryamye hanyuma ahita ahunga.

Umuryango baturanye wihutiye gutabara, bumvise gutabaza kwa Bello. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Rounder i Abeokuta biramunanirwa hanyuma bimwohereza mu bindi bitaro, aho yapfiriye ku mugoroba wo ku wa kabiri. Yashyinguwe hakurikijwe amategeko ya kisilamu.

Mu kwemeza ibyabaye, umuvugizi wa polisi y’igihugu DSP Abimbola Oyeyemi yavuze ko nubwo yabyumvise kuri radiyo, atazi neza niba dosiye yaragejejwe kuri polisi. Icyakora, yavuze ko abapolisi bazakora iperereza kuri iki kibazo kandi bagafata ukekwaho icyaha.

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.