Miss Rwanda 2022: Miss Jolly yahishuye impamvu yatangaje ko ashyigikiye Muheto, asobanura naho amafaranga y' abatora ajya

Miss Mutesi Jolly yahishuye impamvu yabwiye Muheto ko ari mwiza.

Feb 22, 2022 - 20:31
Feb 22, 2022 - 20:28
 0
Miss Rwanda 2022: Miss Jolly yahishuye impamvu yatangaje ko ashyigikiye Muheto, asobanura naho amafaranga y' abatora ajya

Ni mu kiganiro Miss Mutesi Jolly yagiranye na KT Radio, kuri uyu mugoroba wo ku wa Kabiri, 22 Gashyantare 2022, aboneraho gutangaza impamvu yatumye yita Muheto ko ari mwiza. Yasobanuye aho amafaranga yakwa abatora abahatanira kuba Nyampinga w'u Rwanda ajya.

Ni ikiganiro " Ubyumva Ute?"cyari cyatumiwemo Umuvugizi w' ikigo gitegura Miss Rwanda ( Rwanda Inspiration Back up) akaba n'uwabaye Nyampinga w'u Rwanda 2019, Miss Nimwiza Meghan n' umwe mubagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda, akaba yarabaye na Nyampinga w'u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly.

Mutesi Jolly yabajijwe impamvu yahise ashimagiza Nshuti Muheto Divine igihe yaratungutse imbere y'akanama nkemurampaka ( mu Ntara y' Iburengerazuba), yongeye gutangaza ko ari mwiza cyane. Yagize ati;" Nta nka naciye amabere, biriya ni ibintu bisanzwe gushimagiza urimo guhatanira ikamba. Murebye no mu yandi marushanwa birakorwa, abari mu kanama nkempurampaka bemerewe gushimagiza, ariko hari igihe biba uwashimagijwe agahita yitwara nabi, bityo ntarenge umutaru."

" Nge navuze ibyo nabonaga, tuvugishije ukuri Nshuti Muheto Divine ni mwiza cyane. Impamvu mvuze ibyo ni uko yujuje ibyo umukobwa ukwiriye kwitabira Miss Rwanda asabwa: ubwenge, umuco n' ubwiza."

Yafatanyije na mugenzi we Miss Nimwiza Meghan, maze basobanura aho amafaranga atangwa mu gutora abakobwa bahatanira ikamba ajya. Miss Meghan yagize ati;" Byarasobanuwe neza ko umukobwa azajya afata 20% ku yatanzwe, andi ajye mu kigo cyaritegura, andi ajye mu yindi mishinga."

Miss Mutesi Jolly yashimangiye ko ikigo cyiritegura kiba cyashoye menshi, bityo kiba gikeneye kungukira mu byo gikora.

Bahamagariye abantu batandukanye kwiyumvamo iri rushanwa kuko aribo rigenewe. Bakareka kuyoborwa n'amarangamutima, bagatora ubikwiye, uzagira icyo amarira umuryango nyarwanda.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.