Ntabwo ndi nyina wa Diamond ngo ngire icyo mubwira! Nyina wa Zuchu yongeye kurikoroza

Ku nshuro ya Gatatu nyina wa Zuchu yongeye kugaruka ku mubano wa Diamond Platnumz n'umukobwa we, ahakana ko atari umukwe we, ahubwo avuga ko iyo aba nyina (Diamond) yari kugira icyo amubwira.

Dec 13, 2023 - 06:55
 0
Ntabwo ndi nyina wa Diamond ngo ngire icyo mubwira! Nyina wa Zuchu yongeye kurikoroza

Khadija Kopa nyina w'umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania, yongeye gushimangira ko iby'urukundo ruvugugwa hagati y'umukobwa we na Diamond Platnumz, ko na we abyumva mu bitangamakuru, ahubwo avuga ko abamwita umukwe we atazi aho babikura.

Kuri uyu mubyeyi, yongeye gutangaza ko Diamond atasabye umukobwa we, bityo ko atari umukwe we nkuko bivugwa mu itazamakuru. Mu minsi yashize, nibwo Khadija Kopa yari yatangaje ko kuri we umukobwa we ari ingaragu ahubwo amarembo akinguye ku washaka gusaba wese.

Kuri iyi nshuro mama wa Zuchu ati " Nta kintu na kimwe nzi ku mubano wabo. Nzemera umubano wabo ari uko nabonye inkwano." Akaba yunzemo ko icyo azi, ari uko Diamond ari bosi w'umukobwa we, ibindi ko nta byo azi, ahubwo ngo na we abyumva mu bitangamakuru.

Nyina wa Zuchu aremeza ko atazi iby'urukundo rw'umukobwa we na Diamond 

Ati " Uwo Diamond n'inde? Ni bosi w'umukobwa wange! Nta byinshi nzi kumubano wabo. Si ndabona amashusho yabo, yewe sindanabona ubutumwa bugufi buvuye kwa Diamond. Ni umuhanzi, kandi ntabwo ndi nyina ngo mubwire icyo gukora."

Nubwo nyina wa Zuchu avuga ko atazi iby'urukundo rw'umukobwa we na Diamond, ariko kandi nyirubwite Zuchu aheruka kwemeza ko akundana na Diamond Platnumz ndetse bakaba bakunze kuryoherwa n'ibihe byiza by'urukundo, nk'aho Diamond aheruka gutembereza Zuchu muri Afurika y'Epfo ku isabukuru y'amavuko ye.