Nyaxo yavuye muri gereza

Umunyarwenya Nyaxo wari ufungiye i Burundi yarekuwe hamwe na bagenzi.

Dec 13, 2023 - 16:29
Dec 13, 2023 - 16:31
 0
Nyaxo yavuye muri gereza

Icyamamare mu Rwanda muri filime z'urwenya Kanyabugande Olivier wamamaye cyane ku izina rya Nyaxo, yavuye muri gereza mu gihugu cy'u Burundi yari amazemo iminsi. 

Ifungurwa rya Nyaxo, rikaba ryamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, aho byemejwe ko we na bagenzi be bari bafungiye i Burundi ko barangije gufungurwa.

Nyaxo akaba afunguwe nyuma 'ibyumweru bisaga hafi bibiri afunze, aho yafashwe mu ijoro ryo ku wa 02-03 Ukuboza 2023. Amakuru y'ifungwa rya Nyaxo, rikaba ryaramenyekanye nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kubisakuza cyane, by'umwihariko abakoresha urubuga  rwa X. 

Kugera magingo aya, inzego zinyuranye zikaba zitaratangaza icyo uyu munyarwenya yafungiwe, ndetse na nyirubwite akaba ataragira icyo abitangazaho haba ku mbuga nkoranyambaga ze cyange se ngo yegere itangazamakuru.