Umugore w'imyaka 25 yabyaye abana 9 mu gihe abaganga b’inzobere bamucishaga mu cyuma bakabona ko azabyara barindwi-AMAFOTO

Ni gacye cyane uzasanga umubyeyi yibaruka abana barenze 5 icyarimwe. Ubu umugore witwa Halima ukomoka muri Mali yabyaye abana 9 b’impanga, nyamara mu gihe yipimishaga abaganga b’inzobere bakamucisha mu cyuma, bamutangarije ko azabyara abana 7.

May 5, 2021 - 11:09
May 5, 2021 - 11:11
 0
Umugore w'imyaka 25 yabyaye abana 9 mu gihe abaganga b’inzobere bamucishaga mu cyuma bakabona ko azabyara barindwi-AMAFOTO

Halima Cisse ufite imyaka 25 ukomoka muri Mali igihugu kiri muri Afurika y’iburengerazuba, yatangaje benshi kandi byari bizwi ko azakora ibitangaza akibaruka abana 7, abaganga ntabwo babonaga ko hari abandi bana 2 bari mu nda y’uyu mubyeyi. Halima yajyanywe muri Maroc kugira ngo yitabweho n’abaganga b’inzobere muri Werurwe 2021 aho byaje kurangira ahabyariye abana 9.

Minisitiri w’ubuzima muri Mali, Fanta Siby yagize ati "Abana bavutse (abakobwa batanu n’abahungu bane) na nyina bose bameze neza". Impanga z’abana 9, ni gake cyane bibaho. Uyu mugore mbere y'uko yoherezwa muri Maroc yamaze ibyumweru bibiri mu bitaro bya Point G mu murwa mukuru wa Bamako mbere y'uko yimurirwa muri Maroc.