Nyuma y' agahigo ka Shaddyboo kuri Instagram, menya amateka y'umunyarwanda ukurikirwa cyane

Shaddyboo yashyizeho agahigo katigeze gashyirwaho n'undi munyarwandakazi kuri Instagram. Menya amateka y'umunyarwanda ukurikirwa cyane kuri Instagram.

Feb 27, 2022 - 18:33
Feb 27, 2022 - 20:55
 0
Nyuma y' agahigo ka Shaddyboo kuri Instagram, menya amateka y'umunyarwanda ukurikirwa cyane

Kuri uyu wa Gatandatu, 26 Gashyantare 2022, nibwo inkuru yabaye kimomo ko Mbazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yujuje miliyoni (1M)y'abamukurikira ku rubuga rwa Instagram. Ncuti Gatwa ni we munyarwanda ukurikirwa cyane. Menya byinshi kuri we.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Instagram, Shaddyboo ni we munyarwandakazi ubashije kuzuza miliyoni (1M) y'abamukurikira ku rubuga rwa Instagram. Abigezeho nyuma yo kwigarurira imitima y' abatari bake, abicishije mu mafoto(amugaragaza bimwe mu bice bye by' ibanga) asangiza abamukurikira, na bo bakayasangiza abandi, maze ubwamamare bwe bugafata indi ntera.

Umunyarwanda ukurikirwa cyane kurusha abandi ku rubuga rwa Instagram ni NCUTI GATWA n' abamukurikira barenga miliyoni ebyiri(2.6 M). Ese ni muntu ki?

Nkuko bigaragara mu nyandiko y' igitangazamakuru "The Guardian" cyo ku wa 1 Gashyantare 2019, cyigaragaza ko amazina ye bwite ari Mizero Ncuti Gatwa akaba yaravutse ku wa 15 Ukwakira 1992, avukira i Nyarugenge, Kigali.

Papa we ni Tharcisse Gatwa, akaba umunyamakuru, afite impamyabumyi ihanitse mu bijyanye n' iyobokamana.

Nubwo Ncuti Gatwa yavukiye mu Rwanda si ho yakuriye kuko yakuriye mu gihugu cya Scotland. Yize n'amashuri ahanitse muri Scotland. Byanatumye mu mwaka wa 2013, abona impamyabumyi ihanitse mu gukina sinema .

Muri Gicurasi 2018, ubuhanga bwe mu gukina sinema bwamujyejeje aho yagiye mu banyarwenya bangajwe kuri Netflix. Ibyo bikomeza kuzamura ubwamamare bwe.

Ncuti Gatwa ni we munyarwanda ukurikirwa cyane, akaba ari umukinnyi wa sinema,( Ncuti Gatwa's Instagram photo).

Shaddyboo wigaruriye imitima y'abatari bake ku rubuga rwa Instagram, (Shaddyboo's Instagram photo).

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.