Afurika yahuye n’ibizazane kubera Covid-19-Perezida Kagame
Inama iteraniye i Kigali, iri kwiga kuri gahunda yo gukora inkingo. Nkuko Perezida w'u Rwanda yabigarutseho, ubufatanye no kwizerana ni ngombwa.
"Inzitizi afurika yahuye nazo muri ibi bihe by'icyorezo cya covid-19, byatwibukije gukorera hamwe nk'afurika." Perezida Paul Kagame yabivugiye mu nama ihuje abayobozi b'Afurika.
Afurika ni umwe mu migabane yahungabanyijwe n'icyorezo cya COVID-19. U Rwanda rwakiriye inama ihuje abayobozi b'inzego zitandukanye, igamije kureba hamwe ubufatanye bw'Afurika mu gukorera inkigo muri Afurika.
Perezida wa Repubulika w'u Rwanda Paul Kagame, ni we wafunguye iyi nama iteraniye i Kigali, mu ijambo rye ati:" Ibibazo byagaragaye bitewe na COVID-19, byatwibukijeko tugomba kwikorera ubwacu. Afurika ikwiye kubaka ubushobozi muri siyansi."
Nkuko byagarutsweho, uyu mushinga ntabwo ari uw'Afurika gusa, ahubwo ni uw'isi yose. Abafatanya bikorwa barakenewe ariko Afurika ubwayo ikeneye kwizerana no gufatanya muri byose. Afurika yahoraga iteze ubushobozi ku mahanga, ntikwiye guhora iteze byose.
Gahunda yo gukorera inkingo kuri uyu mugabane w'Afurika, yatangiye mu kwezi kwa 4 muri uyu mwaka wa 2021.
Muri iyi nama bararebera hamwe aho uyu mushinga ugeze. Afurika ifite intego yo kuva ku kigero cya 1% ikagera kuri 60% bitarenze mu mwaka 2040.
BioNTech ku wa 26 z'ukwezi kwa 10,hasinywe amasezerano hagati y'ibihugu bya Senegal n'u Rwanda. Biteganijweko uruganda rukora inkingo ruzubakwa mu Rwanda mu cyanya cyahariwe inganda imasoro.
Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye
