Ingabo za EAC zigiye gucana umuriro kuri M23 muri DRC
Inama yateraniye muri Angola yiga ku bibazo bya DRC muri iki cyumweru bemeje ko umutwe wa M23 wagombaga gushyira intwaro hasi kuri uyu wa Gatanu yabyanga ingabo za EAC zikimanukira
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida wa Angola Joao Lourenco yatumije ibiganiro byagomba kwiga kubibazo by'umutekano muke muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo by'umwihariko ikibazo cy'umutwe wa M23 uri guca ibintu mu Burasirazuba bwa Congo. Uyu Lourenco ninawe muhuza muri ibi biganiro hagati ya M23 na Leta ya Congo.
Abitabiriye ibiganiro Launda
Iyi nama ikaba yaritabiriwe na Perezida w'u Burundi Evariste NDAYISHIMIYE akaba ari nawe uyoboye umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba. Uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Muigai Kenyatta nawe yari ahari, Perezida wa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi. Naho kuruhande rw'u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr Vicent BIRUTA wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.
Icyo ibiganiro byibanzeho
Ibi biganiro ikibanze byemeje, ni uko umutwe wa M23 wagombaga kurambika intwaro hasi kandi ukava mu duce twose wigaruriye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2022, i saa 18h00. Bemeje ko niramuka itabikoze ingabo za EAC nyuma zigomba gusuka ibisasu biremereye kuri uyu mutwe.
Ingabo za EAC zambariye urugamba
M23 ikimara kubyumva ibyiyo myanzuro, biceye mu bavugizi bayo batangaje ko badateze kuva mu bice bafashe ko kandi batazarambika intwaro hasi, bati "barashaka ngo tuve kubutaka bwacu tuge hehe?." iyi myanzuro igisohoka ikaba yarateje impaka mu basesenguzi ba politike yo mu biyaga bigari bavuga ko hari izindi ngingo zirengagijwe, bakomeza bavuga ko ikibazo cya M23 kitakemukira mu ntambara ahubwo hagomba ibiganiro.
Nyamara ibihugu byinshi byo mu mahanga biyobowe na Leta zunze ubumwe z'Amerika zatangaje ko ibyo ibiganiro byemeje ibishyigikiye ijana kurindi ko M23 igomba kuva mu bice yafashe itabikora hakitabazwa ingufu za gisirikare.
Indi myanzuro yafatiwe i Luanda
Iyi nama kandi yize ku ngingo nyinshi zijyanye n'ibibazo by'umutekano muke muri DRC, harimo ko imitwe yindi yose iri muri Congo ko igomba gushyira intwaro hasi,muri iyo mitwe harimo nka FDLR, RED Tabara n'iyindi. Ukurikije ibyo ibibiganiro byemeje wagira ngo ikibazo cy'umutekano muke muri Congo kigiye kuba iciro ry'imigani . Nyamara nubwo byashyinzwe mu mpapuro kubikurikiza n'urugamba rw'imbaturamugabo.
Imyeshyamba zo muri Congo zingomba kurimburwa
Kugeza ubu ingabo za EAC ntiziratangira gusuka urubura rw'amasasu kumutwe wa M23, nawo witeguye kurwana inkundura. Ese umutwe wa M23 ugiye kongera usenywe nkuko byagenze mu mwaka wa 2013, nyuma uzongere wisuganye utangize indi ntambara cyangwa noneho bazawurimbura burundu?
Cyangwa umutwe wa M23 uzihagararaho imbere yizi ngabo za EAC hanyuma bisunikire Leta ya Congo kujya mumasezerano yibyo M23 yifuza? Reka dutegereze turebe aho bigana.