Perezida Samia yavuze ikigomba kwirindwa kubadahuje amadini

Mu isozwa ry'igisibo cya Ramadhan, Perezida wa Tanzania na we wari mu bagisoje, yavuze ko hagomba kwirindwa kuvangirana bitewe n' imyemerere.

Apr 23, 2023 - 05:37
Apr 23, 2023 - 05:41
 0
Perezida Samia  yavuze ikigomba kwirindwa kubadahuje amadini
Dr Samia Suluhu Hassan, (photo; Instagram)

Kuri uyu wa 22 Mata 2023 nibwo hasozwaga igisibo cya Ramadhan mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Tanzania. Ikirori cyabaye ku rwego rw' igihugu cyabereye i Dar Es Salaam, cyitabirwa n'abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida w'icyo gihugu ari we Dr Samia Suluhu Hassan. Mu ijambo rye yavuze ko abantu batagakwiye gutambamirwa n' imyemerere  ngo habeho kutumvikana hagati yabo.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yavuze ko amadini adakwiye guteranya abantu.

 Yagize ati;" Twahawe uburenganzira bwo kwihitiramo idini iryo ari ryo ryose twasengeramo, ariko ntidutezwe ibibazo n'uko gutandukana kw'imyemerere. Twubahane tunashyigikirane mu mirimo yacu ya buri munsi tutagendeye ku by'amadini dusengeramo."

Uyu munsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan uzwi nka "Eid El Fitr" wasojwe hirya no hino ku Isi hishimirwa uburyo Abayisilamu bitwaye muri icyo gisibo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.