Ten hag yabakuyeho amaboko ngo bigendere ntacyo bakibamariye
Manchester yemeje gahunda ifite yo kugurisha abakinnyi 17 bafite agaciro ka miliyoni 208 zama pound harimo Maguire, Martial na De Gea muriyi mpeshyi
Manchester yemeje gahunda ifite yo kugurisha abakinnyi 17 bafite agaciro ka miliyoni 208 zama pound harimo Maguire, Martial na De Gea muriyi mpeshyi
Nk’uko amakuru mashya abitangaza ngo ikipe y’umupira wamaguru ya Manchester United yo mu Bwongereza yiteguye gutera agashoka abakinnyi 17 muri iyi mpeshyi mu rwego rwo gukusanya miliyoni 208 zama pound.
Umutoza, Erik Ten Hag yiteguye kuyobora ihinduka ry’ikipe ye mu mpera za shampiyona nyuma yo gutsindwa na Sevilla ibitego 5-2 mu ijoro ryo ku wa kane, 20 Mata.
Nk’uko ikinyamakuru Sports Mail kibitangaza ngo amazina menshi azwi cyane ashobora kugurishwa mu gihe bivugwa ko umutoza w’Ubuholandi yikomye mu buryo butagira ingano abastar benshi barimo umuzamu David de Gea na kapiteni Harry Maguire nyuma yo gutsindwa na Sevilla.
Amasezerano ya De Gea ateganijwe kurangira muriyi mpeshyi, ariko United ishobora guhitamo komwongerera umwaka umwe.
Nk’uko raporo ikomeza ivuga, abakinnyi bakina hagati ba United Fred na Scott McTominay ni abandi bakinnyi babiri bafite ibyago byo kwerekwa umuryango wo gusohoka, hamwe na Aaron Wan-Bissaka ukina inyuma.
Abandi nka Anthony Elanga, Victor Lindelof, Donny van de Beek, Brandon Williams, Eric Bailly na Alex Telles - bose bashobora kugurishwa.
Phil Jones na Axel Tuanzebe nta masezerano bongereye, mu gihe Dean Henderson ashobora kugenda nyuma yogutizwa muri Nottingham Forest.
Ngaba abakinnyi bateganyijwe gusohoka muri Manchester United
David de Gea - £13m
Harry Maguire - £22m
Victor Lindelof - £13m
Phil Jones - free
Brandon Williams - £9m
Aaron Wan-Bissaka - £19m
Scott McTominay - £22m
Fred - £18m
Donny van de Beek - £15m
Anthony Elanga - £22m
Anthony Martial - £13m
Eric Bailly - £7m
Alex Telles - £11m
Axel Tuanzebe - £5m
Dean Henderson - £19m
Wout Weghorst - Free (returning to parent club)
Marcel Sabitzer - Free (returning to parent club)
Kugurishwa kwaba bakinnye bishobora gukusanya miliyoni zirenga 200 zama pound hanyuma zigakoreshwa bagura abashya, ku isonga ryabo bashyira imbere ni Napoli sensation Victor Osimhen na Harry Kane wa tottenham.