Aborozi batewe inkeke n'udukoko turi gufata amatungo yabo

Ubwoba ni bwose ku borozi bo muri Indonesia, kubera udukoko turi gufata amatungo yabo.

Jul 9, 2022 - 10:08
Jul 9, 2022 - 10:08
 0
Aborozi batewe inkeke n'udukoko turi gufata amatungo yabo

Umwanditsi: Kamuzinzi William

Ubwoba bw'igihombo giturutse ku ndwara yibasiye amatungo iterwa n'udukoko (viruses) yadutse kuva mu kwezi kwa Mata 2022 ni bwose ku borozi bo mu ntara y'uburasirazuba bwa Java n'iya Aceh muri Indonesia kuko imibare y'amatungo yanduye iyi ndwara iri kwiyongera umunsi ku wundi. Ni indwara ifata mu kanwa no mu binono by' amatungo.

Imwe mu minsi mikuru ngaruka mwaka iha inyungu nini aborozi bo muri Indonesia, ariko ubu barahangayitse cyane. Umwe muri iyo minsi aba borozi bavugako bungukiramo cyane ni umunsi w'igitambo wizihizwa n'abasengera mu idini ya Islam ku isi hose! 

Said Pratama, umworozi wororera kuri umwe mu misozi iri mu mujyi wa Batu muri Indonesia, yabwiye AFP ko abaguzi be yabonye batamuhaye ubusabe bwo kubabikira amatungo bazakoresha ku munsi w'igitambo, maze arabahamagara bamubwira ko nta matungo yo mu rugo bazabaga kubera ubwoba bw'iyi ndwara. Said akomeza avuga ko 75% by'umusaruro abona ku mwaka, yayabonaga ku munsi w'igitambo.

Inkuru y' igitangazamakuru mpuzamahanga "France 24" ikomeza ivuga ko mu cyumweru gishize, minisiteri y'ibikorerwa imbere mu gihugu, ibinyujije kuri minisitiri Agung Suganda, minisitiri wa yo, yatangaje ko kugera ku wa 7 Nyakanga bari bamaze gutanga inkingo 800,000. Yongeraho ko aborozi nibakomeza kwita ku matingo ya bo; bakayagaburira, bakayavuza iyi ndwara izacika.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.