Afrima 2021: Imiririmbire ya Zuchu ntiyishimiwe
Zuchu yaririmbye ibihangano bye biri mu rurimi rw’igiswahili ariko abari bitabiriye uwo muhango ntibagaragaje kuryoherwa.
Africa Music Awards ubwo byatagwaga Zuchu yagerageje gushyushya abitabiriye ariko bakamuhanga amaso. Afite indirimbo zikunzwe muri Tanzania no mu karere ka East Africa ariko mu bihugu bikoresha igifaransa n’icyongereza nta gikundiro ahafite. Zuchu akwiriye gutangira kujya avanga icyongereza mu ndirimbo ze nk’uko umukoresha we Diamond Platnumz abikora mu gushaka abafana bumva urwo rurimi.
Zuchu yabwiraga abitabriye kuzamura amaboko ariko bakamukanurira kuko batazi igiswahili. Ijambo Zuchu yari azi kubwira abitabiriye ni”Twende” bivuze twagiye nyamara abo yabwiraga nta kintu bumvaga. Yari gukoresha “Let’s go” kuko abenshi bumva icyongereza. Hari aho yababwiye ati:”Mikono juu”. Bivuze amaboko hejuru. Ubanza yari aziko ari kubwira abanya-Tanzania kandi yari imbere y’abatumva igiswahili. Yagerageje kujya mu bafana ariko nta cyo byatanze. Iturufu yarishije ni ukubyina kuko nta kindi yari kuba agikora ku rubyiniro.
Ku rubyiniro yitwaye neza, abyina neza ariko akwiriye gukosora utwo dukosa two kutavanga indimi nkuko umukoresha we abigenza.
