Davido yunamiye MohBad agoboka n'umuryango we

Nyuma yo gupfa urupfu rutunguranye, MohBad yunamiwe na Davido ndetse aboneraho n'umwanya wo gutangaza agaciro k'amafaranga agomba guha umuryango we.

Sep 13, 2023 - 16:43
Sep 13, 2023 - 16:51
 0
Davido yunamiye MohBad agoboka n'umuryango we
Umuraperi MohBad yitabye Imana mu buryo butunguranye, ababaza ibyamamare bitandukanye birimo na Davido, (photo; Internet)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, 12 Nzeri nibwo inkuru mbi yavuye i Lagos ikwirakwira ku Isi hose ihamya ko umwe mu bahanzi bo muri Nigeria wisangaga cyane mu njyana ya rap, MohBad yamaze kwitaba Imana. Ni inkuru yababaje abatari bake barimo na Davido wahishuye ko agiye kugoboka umuryango we.

Uyu muhanzi MohBad witabye Imana yavutse ku wa 8 Kamena mu mwaka wa 1996 avukira i Lagos, birumvikana ko yarafite imyaka 27. Yaramaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo Beast&Peace, Feel Good na Peace. Ibyo bihangano byatumye agarukwaho kubera ko yagarukaga ku mahoro.

David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido yaciye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yababajwe n'urupfu rw'uyu muhanzi MohBad, ahishura ko yageneye umuryango we miliyoni 2 z'Ama-Naira (3,228, 601 Rwf) yo kugoboka uwo muryango we wagize ibyago byo kumubura.

Ni umuhanzi wari ufitanye ubunshuti n'abandi bahanzi, dore ko yagiye agaragara mu mafoto ari kumwe na Davido. Si abahanzi gusa yisanishagaho kuko yakundaga kujya mu byaro bya Lagos agasabana n'abaturage baho.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.