Imihango yo gusaba no kwiyakira byasubukuwe

Inama y’abaminisitiri yaraye iteranye iyobowe na perezida Kagame banzuye ko imihango yo gusaba no kwiyakira bisubukurwa.

Jun 1, 2021 - 10:50
Jun 1, 2021 - 11:09
 0
Imihango yo gusaba no kwiyakira byasubukuwe

Inama y’Abaminisitiri yoroheje zimwe mu ngamba zo kwirinda Coronavirus aho yanzuye ko imihango yo gusaba no kwiyakira bijyanye n’ubukwe byasubukuwe, bikazajya byitabirwa n’abantu batarenze 30 mu gihe n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe byakomorewe.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Gicurasi 2021, yayobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro. Yasuzumye ingamba nshya zo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus mu gihugu.

Nyuma y’umwaka urenga imihango y’ubukwe ijyanye no gusaba no gukwa ndetse no kwiyakira ihagaritswe, yakomorewe ariko hagenwa ko izajya yitabirwa n’abantu batarenze 30.

Ubusanzwe hari hemewe ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira byari bibujijwe ndetse ababirengagaho bahanwaga.

Umwanzuro mushya ukomeza uvuga ko "Iyo byabereye muri hoteli, ahandi hantu hagenewe imyidagaduro cyangwa mu busitani, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye kandi berekanye ko bipimishije COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.”

Mu zindi ngamba zavuguruwe harimo ko ibikorwa bya siporo ikorerwa hanze byemewe ariko ababirimo bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri kandi yanzuye ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungurwa mu byiciro ndetse iyi gahunda ikaba izatangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVID-19.

Nta mpinduka zakozwe ku masaha yo kuba abantu bageze mu rugo kuko yagumishijwe saa Yine (10:00PM) nk’isaha yo gutaha na saa Kumi z’igitondo (4:00AM) nk’iyo gutangiriraho akazi. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Tatu (9:00PM).

Umwihariko wahawe Akarere ka Karongi aho ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00PM) kugeza saa Kumi z’igitondo (4:00AM).

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingamba nshya zizatangira kubahirizwa ku wa 1 Gicurasi 2021. Zizongera kuvugururwa nyuma y’ukwezi kumwe, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Ingamba zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose:

  1. Ingendo zirabujijwe guhera saa Yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Tatu z’ijoro (9:00 PM).
  2. lngendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) mu Karere ka Karongi.
  3. lngendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zizakomeza.
  4. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje lkibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bafite icyernezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.
  5. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo irindwi na gatanu ku ijana (75%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.
  6. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze 20.
  7. Ibikorwa by’Inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.
  8. lbikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.
  9. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.
  10. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira mirongo itanu ku ijana (50%) by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.
  11. Resitora na cafe zizakomeza gukora ariko ntizirenze 50% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Tatu z’ijoro (9:00 pm).
  12. lbigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) bizafungura mu byiciro, gahunda y’ifungura izatangazwa na Minisiteri ya Siporo nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVID-19.
  13. Ibikorwa bya siporo ikorerwa hanze biremewe, hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
  14. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.
  15. Utubari twose tuzakomeza gufunga.
  16. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.
  17. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.
  18. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero ryemerewe kwitabirwa n’abantu batarenze 30.
  19. Imihango yo gusaba ndetse no kwiyakira bijyanye n’ubukwe birasubukuwe, ariko ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30. Icyakora, iyo byabereye muri hoteli, ahandi hantu hagenewe imyidagaduro cyangwa mu busitani, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye, kandi berekanye ko bipimishije COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
  20. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungurwa mu byiciro. Gahunda y’uko bizafungurwa izatangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda nyuma yo kugenura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVID-19.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175