Uko ibya ya shampiyona y'imibonano mpuzabitsina byagenze

Nyuma y'ibyavuzwe hemezwa ko mu gihugu cya Suwede (Sweden) imyiteguro irimbanyije ya shampiyona y'imibonano mpuzabitsina, abenshi bagakuka imitima, yarahagaritswe.

Jun 14, 2023 - 07:42
Jun 14, 2023 - 08:01
 0
Uko ibya ya shampiyona y'imibonano mpuzabitsina byagenze
Selva yari yiteguye guhatana muri shampiyona y'imibonano mpuzabitsina, (photo;Internet)

Mu ntangiriro z'icyumweru gishize nibwo inkuru yavuye i Gothenburg ho muri Sweden ku mugabane w' i Burayi yemeza ko igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina cyemejwe nka siporo isanzwe. Bityo, hahise hategurwa shampiyona yayo yitwa European Sex Shampionship kugira ngo abantu bidagadure nkuko babigenza ku mikino yindi. Imyiteguro yo kwakira iyo shampiyona ku nshuro ya mbere yarakozwe, ngo yari gutangira ku wa 08 Kamena, ariko yahagaritswe ku munota wa nyuma.

Umwe mu bakinnyi ba filime z'urukozasoni ukomoka muri Espanye witwa Selva Lapiedra yabwiye igitangazamakuru Marca ko we na bagenzi be bari bamaze kugera i Gothenburg muri Sweden aho byari biteganyijwe ko igomba kubera ariko ihagarikwa ku munota wa nyuma.

Yagize ati;" Nge nari nitabiriye mpagarariye Espanye. Tukihagera twasanze ibintu byose biteguye; abakinnyi benshi bari bamaze kuhagera batubwira ko aho tuzakorera hateguye neza ndetse bizatambuka kuri televiziyo imbona nkubone. Twitegura ko shampiyona igomba gutangira ku wa Kane (08 Kamena 2023)."

" Ku wa Kane hageze, ibyuma byari gutambutsa icyo gikorwa imbona nkubone bitinda kuboneka. Byimurirwa ku wa Gatanu."

" Ku wa Gatanu hageze batubwira ko ikibazo kiri ku buhanga bw'ibyuma. Kuri uwo munsi byagaragaye ko imitegurire y'icyo gikorwa yari hasi cyane. Abo twari twiteze ko baza kuba bagize akanama nkemurampaka ntibahagaragaye."

Uyu Selva kandi yakomeje avuga ko uwari mu bateguye iyo shampiyona, Dragan Bratic ngo mu burakari bwinshi yamutegetse gutaha.

Ibintu byakomeje kuzamba ndetse ngo bishaka kuzamo imvururu, maze abari biteguye guhatana muri iyo shampiyona bakuramo akabo karenge, shampiyona ihagarikwa ityo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.