The Ben, Bruce na Meddy bakomeje kumanika ibendera ry'umuziki nyarwanda

Abahanzi nyarwanda barimo umaze ikinyacumi mu muziki, Bruce n'abamaze kukirenzaho imyaka itari mike, Meddy na The Ben bagaragaye ku rutonde rw'abahanzi 20 bakomeye bo mu karere k'Afrika y'i Burasirazuba.

Jun 13, 2023 - 18:46
Jun 14, 2023 - 08:06
 0
The Ben, Bruce na Meddy bakomeje kumanika ibendera ry'umuziki nyarwanda
The Ben, Bruce na Meddy bagaragaye ku rutonde rw'abaganzi bagezweho mu karere k'Afrika y'i Burasirazuba, (photo;Internet)

Kuri uyu wa Kabiri, 13 Kamena 2023 nibwo inkuru yabaye kimomo ko abahanzi nyarwanda batatu aribo Bruce Melodie, Meddy na The Ben bari mu bahanzi 20 bagezweho mu bakomoka mu karere k'Afrika y'i Burasirazuba.

Uru rutonde rwakozwe n'ibinyamakuru bikomeye muri Uganda biyobowe na Galaxy Fm, rwagaragayeho Itahiwacu Bruce Melodie ukomeje kogoga ibihugu bitandukanye akorana indirimbo n'abahanzi baho. Twababwira nk'izo aherutse gukorana na Harmonize, bakoranye Totally Crazy na Zanzibar. Yakoranye kandi na John Frog wo muri Sudani y'Amajyepfo iyo bise Konjo. Hari kandi iyo yakoranye na Pallaso, Guwe Nze.

Meddy na The Ben bo basa n'abahanzi bakoze cyane mu myaka yatambutse ubu bakaba barafashe agatebe. The Ben ni we nibura uheruka gukorana indirimbo na Diamond Platinumz, bise "Why." Naho Meddy we aherutse gutangaza ko yagiye mujyo wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ku ikubitiro yashyize hanze iyo yise "Grateful."

Iyi nkuru yanejeje abakunzi b'umuziki nyarwanda n'Abanyarwanda muri rusange, ibagaragariza ko umuziki nyarwanda ukurikirwa hirya no hino mu karere k'Afrika y'i Burasirazuba.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.