Marina yatangaje icyatumye asaba imbabazi The Mane nyuma y’igihe gito yaramaze ayisezeye

Tariki ya 21 Mata 2021, ni bwo Marina yatangaje byeruye ko yitandukanyije na The Mane Music Label, inzu yagize uruhare mu iterambere rya muzika ye. Gusa nyuma Bad Rama aza gutangaza ko yagarukiye The Mane nyuma yigihe gito

Jun 3, 2021 - 12:37
Jun 3, 2021 - 12:58
 0
Marina yatangaje icyatumye asaba imbabazi The Mane nyuma y’igihe gito yaramaze ayisezeye

Mu ijoro ryo kuwa 30 Gicurasi 2021,nibwo Bad Rama yanditse kuri Instagram avuga ko uyu mukobwa yasabye imbabazi ngo asubire muri The Mane nabo barazimuha aho yanasabye abafana kongera kumushyigikira mu bihangano bye.

Marina yasezeye muri The Mane akurikira Queen Cha, Aristide Gahunzire wari umujyanama w’abahanzi muri The Mane, Jay Polly na Safi Madiba.

Icyo gihe byasaga n’aho The Mane isigariye aho kuko yarimo gusa Calvin Mbanda na we udafite amasezerano nk’umuhanzi ukorana n’iyi nzu.

Itandukana rya Marina na The Mane ryakozwe bucece ndetse nta mahari yarikurikiye nk’uko bigenda ku bandi bahanzi batandukanye n’inzu zireberera inyungu zabo.

Nyuma y’ukwezi, Marina na The Mane ya Bad Rama bacanye umubano, ku wa 30 Gicurasi 2021, ni bwo uyu mugabo washoye imari ye mu muziki yatangaje ko yongeye gusubirana n’uyu muhanzikazi.

Ku nshuro ya mbere, Marina yakomoje ku cyatumye asezera n’impamvu yafashe icyemezo cyo gusubira muri The Mane, afata nko mu rugo.

 Marina yavuze ko yari yasezeye kuri The Mane kuko hari ibyo batabashije kumvikanaho ariko nyuma yo kubikemura, bakiyemeza gukomezanya urugendo batangiranye.

agize ati “Ubundi urabizi neza ko iyo abantu bakorana bagatandukana, haba habayeho kutumvikana neza mu mikoranire, iyo basubiranye rero baba bamaze kumvikana. Kuri ubu byakemutse, nasubiye mu rugo! Imfura ya The Mane yasubiye mu rugo.”

Marina yabereye ibamba umunyamakuru wifuzaga kumenya iyi mikoranire atari yumvikanyeho na The Mane kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gusezera.

Ati “Sindi bujye mu mizi, ariko buriya haba habayeho kutumvikana ku kintu runaka ariko ntari buvuge, gusa iyo abantu bicaye bakabikemura barongera bagakorana.”

Ubwo yasezeraga muri The Mane, amakuru yavugaga ko Gahunzire Aristide yaba ariwe wamugumuye ndetse bagiye gukorana.

Aya makuru uyu mukobwa yayateye utwatsi avuga ko nta shingiro afite. Yakomeje ati “Wenda n’iyo dukorana yari kuba nkuko twanakoranaga muri The Mane, naho kuvuga ngo afate inshingano nk’iza The Mane byo byari kuba bidashoboka [mission impossible].”

Nyuma yo gusubira muri The Mane, byitezwe ko Marina agiye guhita asohora indirimbo nshya yise ‘I am sorry’ ikubiyemo ibimaze iminsi bimuvugwaho byose.

Icyakora nubwo ariwe ivugaho cyane, Marina ahamya ko n’undi wese mu buzima ubwo aribwo bwose yajya yifashisha iyi ndirimbo mu gihe yaba agiye gusaba imbabazi uwo yababaje.

Uyu muhanzikazi wari wasinyanye imyaka itandatu na The Mane (Nubwo havugwaga icumi) yari asigajemo hafi ibiri, bityo ngo agiye kuyiheraho arangize amasezerano ye nubwo ngo mu gihe byaba bigenze neza bazayongera.

Ati “Nta wamenya wenda tuzayongera, ariko kugeza ubu ndakomereza ku masezerano nari mfite muri The Mane.”Marina winjiye muri The Mane mu 2017 nyuma y’iminsi mike atangiye umuziki, yashimiye buri umwe ukomeza kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175