The Ben yatangaje icyo Pamella amufasha mu muziki we

Dec 17, 2023 - 16:48
Dec 17, 2023 - 16:44
 0
The Ben yatangaje icyo Pamella amufasha mu muziki we
The Ben yatangaje icyo Pamella amufasha mu muziki we
The Ben yatangaje icyo Pamella amufasha mu muziki we

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nyarwanda nka The Ben, ubwo yari mu kiganiro kuri radio kuri uyu wa gatandatu, yatangaje ko Umugore we Uwicyeza Pamella ari mu bantu bamufasha cyane mu muziki we.

Ibi yabitangaje ubwo yarari mu kiganiro kuri radio Rwanda aho yarabajijwe n'umunyamakuru wamutumiye, ikintu Pamella yaba amufasha mu bikorwa bye bye muzika.

Mugusubiza yagize ati "Pamella aramfasha cyane kuko nawe usanga ahora ambaza impamvu ntashyira indirimbo hanze cyane ko avuga ko abantu baba bavuga ko ariwe utuma ntaha indirimbo abanyarwanda bityo rero bigatuma nawe ahora ambwira gushyira indirimbo hanze".

Kuri ubu The Ben nyuma y'igihe kinini adashyira indirimbo hanze, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Ni forever nk'uko yari yarabisezeranyije abakunzi be.

Iyi ndirimbo akaba yarayiririmbiye umugore we Uwicyeza Pamella cyane ko ari nawe yakoresheje mu mashusho wenyine .

Kuri ubu Uwicyeza Pamella akaba ari umugore wa The Ben imbere y'amategeko ndetse n'imiryago nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko mu mwaka ushize wa 2022 ndetse akaba aherutse kumusaba aranamukwa.