Bamwe batangiye kumutegera! Rayvanny ngo nta mugore azashaka
Umunyamakuru wa Wasafi fm, Lokole yabanje mu bambere ahamya ko nta mugore Rayvanny ateganya gushaka. Yahise avuga n'icyo bazamukorera naramuka ashyingiranwe n'uwo bacuditse.
Hashize iminsi Rayvanny asangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram amafoto amugaragaza we n'uwahoze ari umugore we witwa Fahvanny, banabyaranye bagiranye ibihe byiza. Ahamya ko biyunze ndetse benda no kurushinga. Abatari bake banze kwemera ibyo byatangajwe na we. Umugabo umenyerewe mu myidagaduro yo muri Tanzania, Juma Lokole yavugiye kuri radio ya Wasafi ko Rayvanny naramuka amushatse bazahite bamwiruka kuri iyo radio.
Iyo ndahiro yaje nyuma y'ibyatangajwe ko Raymond Shaban uzwi nka Rayvanny agiye kurushinga na Fahyma Abdul uzwi nka Fahvanny.
Uwo Juma Lokole yagize ati;" Ntabwo Rayvanny azigera ashyingiranwa na Fahvanny banabyaranye, ngo bakore ubukwe butahe! Ntabwo bazakora. Nge ndarahiye ko nibaramuka babukoze ubuyobozi bwa Wasafi fm buzahite bunyirukana."
Rayvanny we akomeje gukora indirimbo zitandukanye zirimo n'iyo yise "Forever." Mu mashusho yayo akaba yarakoresheje uwo Fahvanny bafitanye umwana babyaranye mu myaka yashize. Muri ayo mashusho kandi bagaragara baryohewe n'ubuzima, Rayvanny amubwira ko azamukunda ubuzira herezo. Ayo magambo yazamuye amarangamutima ya benshi bavuga ko bagarukanye ikibatsi cy'urukundo abandi bavuga ko ari amareshya mugeni.
Juma Lokole kuri Wasafi fm ivugira muri Tanzania, (photo;Wasafi fm)