Mu mvura n'urusaku rwari Allianz Allen Man city yahakuye itsinzi yatumwe bagera muri 1/2

Nyuma yaho Manchester City ikuriyemo Bayern München kukibuga cyayo Allianz Allen kutsinzi 1-1 ,aho kumpuza ndengo byahise biba Manchester city 4-1 Bayern München.

Apr 20, 2023 - 09:48
Apr 20, 2023 - 17:54
 0
Mu mvura n'urusaku rwari Allianz Allen Man city yahakuye itsinzi yatumwe bagera muri 1/2
Nyuma yo guhusha penaliti Halaand yikosoye atsindira Manchester city igitego

Ibikurikiraho ni kimwe cya kabiri kirangiza hamwe na Real Madrid yakuyemo kumaherere City umwaka ushize mbere yo gutwara igikombe cya 14 cya champions league.

Abakinnyi ba Bayern Munich barashimira ubuyobozi byabo imbaraga byashyize mukubafasha ndetse batibagiwe bari babe kubashyigikira kuri Allianz Arena nubwo inzozi zabo zarangiye irijoro ari ugutegereza umwaka utaha.

City yashoboye kubona penaliti kumonota wa 37' nubwo Erling Haaland yayihushije nuko birangira banganyije na Bayern igitego 1-1 mukirere kitameze neza cyari ikizamini cyukuri cyubuhanga bwa Manchester city Ku ko imvura yaguye cyane muri kariya gace k’inganda i Munich.

Noneho, mubyari amayeri ya Bayern,Benjamin Pavard yaciye kuruhande ryiburyo afatanyije na Coman muguhashya Nathan Aké.

Guardiola, wahisemo gukoresha abakinnyi 11 kimwe n'umukino ubanza w'icyumweru gishize, yishimiye cyane kubona Bernardo Silva na Kevin De Bruyne bahuriza hamwe ubwo aba batahwemye kurekura imupira iremereye kuri Yann Sommer.

Leroy Sané, wahawe pass na Jamal Musiala,hanyuma ahobagiza Ederson wari uteye ubwoba muri uyu mukino.Dayot Upamecano yabonye ikarita itukura nyuma yaho ikurwaho na Clément Turpin.

Nyuma yuko Coman yongeye gushwanyaguza no guhinduranya umupira hejuru yizamu rya Ederson, City yatangije igitero, Umupira waje kuri De Bruyne avuye inyuma ya Haaland, atambuka kuri Upamecano, Haaland aterekamo igitego cya Manchester city kumunota wa 57'.

Guardiola yerekana umunezero wahe gucubwa nyuma yuko Bayern ibonye penaliti maze Kimmich ayitamo ku munota wa 83'.Statistics zose hamwe zerekana uburyo City yarushije Bayern byashimangiwe no kutitwara neza kwa Tuchel, byatumye uwahoze ari umutoza wa Chelsea ahabwa ikarita y'umuhondo ya kabiri.

Manchester city itegereje Real Madrid tariki 09/05/2023 muri kimwe cya 2 Aho bazabanza Santiago Bernabéu aho bakubitiwe umwaka utaha.

Bonheur ABAYO Sport Journaliste