Chelsea yatsinze Manchester City 1-0 yegukana igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League

Igitego cyatsinzwe na Kai Havertz cyafashije Chelsea kwegukana igikombe cya UEFA Champions League y’umwaka w’imikino wa 2020/21, itsinze Manchester City 1-0 ku mukino wa nyuma wakiniwe kuri Estádio de Dragão yo muri Portugal kuri uyu wa Gatandatu.

May 30, 2021 - 08:46
May 30, 2021 - 09:07
 0
Chelsea yatsinze Manchester City 1-0 yegukana igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League

Ni ku nshuro ya gatatu amakipe abiri yo mu Bwongereza yahuriraga ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya UEFA Champions League mu mikino ya nyuma 66 imaze gukinwa.

Imbere y’abafana basaga ibihumbi 16, Chelsea yihariye umupira mu gice cya mbere ndetse ibyaza umusaruro amahirwe yabonye nubwo Manchester City ariyo yabonye uburyo bwa mbere aho Raheem Sterling yananiwe gutsinda ku buryo bwo ku munota wa karindwi, umupira awutera hanze n’agatsitsino nyuma yo kugorwa na Reece James n’umunyezamu Édouard Mendy.

Nyuma y’iminota ibiri, Mason Mount yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Timo Werner wananiwe kuwutera mu izamu, arawuhusha.

Werner yahushije kandi ubundi buryo bubiri, umupira wa mbere yahawe na Mount awutera mu biganza bya Ederson Morães mbere y’uko agerageza irindi shoti ryafashe inshundura nto ribanje gukorwaho na Kyle Walker.

Muri iyo minota 20 ya mbere, Chelsea yabonyemo kandi uburyo bwa N’Golo Kanté wateye umupira n’umutwe ugaca ku ruhande.

Manchester City yanyuzagamo igasatira, yabonye ubundi buryo bwiza bwo gutsinda ku munota wa 27, ariko Phil Foden washakaga kuroba umunyezamu Mendy yitambikwa na Antonio Rudiger.

Thiago Silva wabaye umukinnyi wa gatanu ukinnye umukino wa UEFA Champions League ku nshuro ebyiri zikurikiranya ari mu makipe atandukanye, yavuye mu kibuga ku munota wa 38, aho yasimbuwe na Andreas Christensen kubera imvune.

Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, Kai Havertz yafunguye amazamu ku ruhande rwa Chelsea nyuma yo gucenga umunyezamu Ederson ku mupira yaherejwe na Mason Mount agasiga ba myugariro ba Manchester City.

Ahagana ku munota wa 60, Kevin De Bryune wari kapiteni wa Manchester City, yavuye mu kibuga nyuma yo kugongwa na Antonio Rudiger, asimburwa na Gabriel Jesus. Abakinnyi b’iyi kipe y’i Manchester bibwiraga ko bashoboraga guhabwa penaliti ku mupira wakubise ku kuboko kwa Reece James, ariko umusifuzi Antonio Mateu Lahoz ababwira ko wakoze no ku gituza.

César Azpilicueta yarokoye Chelsea ku mupira Riyad Mahrez yashatse gucomekera Ilkay Gundogan muri metero esheshatu uvuye ku izamu, ariko uyu myugariro w’ikipe y’i Londres awushyira muri koruneri.

Chelsea yashoboraga gushimangira intsinzi ku munota wa 72, ku bw’amahirwe make umupira watewe na Christian Pulisic ujya hanze, hari nyuma yo guherezwa neza na Kai Havertz.

Manchester City yasatiriye mu minota ya nyuma, yananiwe kwishyura ubwo Riyad Mahrez yateraga umupira wanyuze ku ruhande rw’izamu ryari ririnzwe na Mendy mu gihe haburaga umunota umwe ngo umukino urangire.

Gutsinda uyu mukino byafashije Chelsea kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri, ni nyuma y’uko yatwaye iri rushanwa bwa mbere mu 2012 ubwo yari imaze gutsinda Bayern Munich.

Ikipe y’umutoza Pep Guardiola, yo yakinaga umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya mbere.

 

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw