Izere Louange Ora w’imyaka itandatu yasohoye indirimbo yise’’Mama Papa’’-Video
Izere Louange Ora w’imyaka itandatu amaze kugaragaza impano yo kuririmba. Kuri ubu afite indirimbo eshatu amaze gushyira hanze afashijwe n’ababyeyi be.
Indirimbo yise’’Mama Papa’’ yanakoreye amashusho aba aririmba ati:’’Mama papa babyeyi bange reka mbaririmbire, ndabakunda ..cyane’’. akomeza ataka ababyeyi be ko abatuye iyo indirimbo kuko kuba abafite ari umugisha. Yongera ati:’’Ndashimira Imana yabampaye muri ababyeyi beza nzahora mbumvira’’.
Umubyeyi wa Izere Louange yabwiye TheFacts ko kuba uyu mwana ari umuhanzi bitamubuza gutsinda mu ishuri. Ati:’’Nubwo aririmba ariko ntibimubangamira kuko agira 99%’’.
Uyu mwana yiga mu kwaka wa mbere w’amashuri abanza ku kigo kitwa APEC IKIBONDO kiri mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye. Iyi ndirimbo yanditswe na Mbonyizina J M V. Ababyeyi ba Izere Louange Ora bavuga ko bashyigikiye impano y’umwana wabo.
Reba hano indirimbo ya Izere Louange Ora