Taylor Swift ari mu rukundo rushya

Nyuma yuko umuhanzikazi Taylor Swift atandukanye na Joe Alwyn, akomeje kugaragaza ibimenyetso ko ari mu rukundo rushya n'umuhanzi ukomeye cyane.

May 12, 2023 - 09:51
May 12, 2023 - 09:54
 0
Taylor Swift  ari mu rukundo rushya
Taylor Swift yagaragaye ari kumwe na Matty Healy, (photo; Internet)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, 11 Gicurasi 2023 umuhanzikazi Taylor Swift yagaragaye i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika afatanye agatoki ku kandi n'umuhanzi Matty Healy. Ibi bikaba atari ubwa mbere bibaye, bityo bikomeza kugaragaza ko yamwihebeye.

Uyu muhanzi Matty Healy wamenyekanye ku ndirimbo ye "Happiness" yagaragaye i New York yishimanye n'umuhanzikazi Taylor Swift. Abo bombi bakaba bari kumwe n'inshuti yabo Jack Antonoff, yagendaga aganira na bo.

Taylor Swift ukunzwe cyane ku ndirimbo ye "Anti- Hero" aherutse kugaragara mu ruhame ari kumwe n'uwo muhanzi Matty, ibitangazamakuru birimo "PageSix" byandika ko ari we mukunzi we mushya. None yongeye kugaragara ari kumwe na we. Matty kandi yagaragaye mu bitaramo bikomeye Taylor yakoreye Nashville muri Werurwe uyu mwaka.

Swift aherutse kandi gutangaza ko yatandukanye n'uwo bari bacuditse, Joe Alwyn mu minsi yashize.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.