Patriots BC yatsinzwe irushwa na US Monastir ntiyagera ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Patriots BBC yananiwe kugera ku mukino wa nyuma w’imikino ya BAL nyuma yo gutsindwa irushwa cyane na US Monastir yo muri Tunisia ku manota 87-46 kuri uyu wa Gatandatu

May 30, 2021 - 08:49
 0
Patriots BC yatsinzwe irushwa na US Monastir ntiyagera ku mukino wa nyuma

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye US Monastir iyoboye ku kinyuranyo cy’amanota abiri kuko yari ifite 16 kuri 14 ya Patriots yari yatangiye neza.

Mu minota itandatu ibanza y’agace ka kabiri, US Monastir ibifashijwemo n’abarimo kabuhariwe Wael Arakji, Omar Abada na El Mourad, yabonye amanota 17 yikurikiranya Patriots BBC itaratera umupira mu nkangara (33-14).

Mu minota ibiri ya nyuma, Kenneth Gasana yatsinze amanota atanu yagabanyije ikinyuranyo kikagera kuri 16 (35-19) mbere y’uko agace ka kabiri karangira ari 37-22.

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yari hasi kugeza ubwo ikinyuranyo cyageze ku manota 30 (57-27) mbere y’uko Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson atsinda amanota atatu yatumye kigabanyuka mu minota ibiri ya nyuma. Amakipe yombi yatangiye gukina iminota 10 ya nyuma ari 65-33.

Mu gace ka nyuma,Patriots BC yatsinzwemo amanota 22 kuri 13, umukino urangira harimo ikinyuranyo cya 41 (87-46).

Omar Abada wa US Monastir yatsinze amanota 18 muri uyu mukino mu gihe Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC, we yatsinzemo 13.

Undi mukino wa ½ wabaye guhera saa munani, wasize Zamalek yo mu Misiri igeze ku mukino wa nyuma aho yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 89-71.

Ubwo iri rushanwa rizaba risozwa ku Cyumweru, Petro de Luanda izahatanira umwanya wa gatatu na Patriots BBC guhera saa sita n’igice mu gihe umukino wa nyuma uzahuza Zamalek na US Monastir uzatangira saa kumi z’umugoroba.

Uyu mukino wa ½ cya Basketball Africa League, warebwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw