Barashaka ko umwambaro wambawe n'abarimo Pelé uhindurwa

Abanya- Brazil bahagurukiye rimwe ngo barashaka ko umwambaro wambawe na bakizigenza mu guconga ruhago: Pelé, Ziko na Ronaldinho uhindurwa vuba.

Jan 13, 2023 - 17:14
Jan 13, 2023 - 17:41
 0
Barashaka ko umwambaro wambawe n'abarimo Pelé uhindurwa


Hirya no hino muri Brazil abaturage ntibatuje, bahagurukiye kubwira abafite mu nshingano ikipe y'igihugu guhindura vuba umwambaro w'ikipe y'igihugu ya Brazil kubera amashusho akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abigaragambyaga,  bahakana ibyavuye mu matora, bambaye umwenda wambawe na barimo Pelé.


Uyu mwambaro wambawe cyane n' abigaragambyaga bakaza kugaragara bakora n' ibikorwa bigayitse, wambawe n' ibikurankota muri ruhago, barimo Pelé, Ziko, Garrincha, Socrates na Ronaldinho.


Abaturage b'icyi gihugu cya Brazil giherereye muri Amerika y' Amajyepfo, babwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko uwo mwambaro ugomba guhabwa icyubahiro ngo ntugomba gukinishwa. Bagahamya ko batagomba kuwushora mu bya politike. Ibyo byatumye bavuga ko ugomba guhindurwa bagashaka indi shusho nshya.


Uwahoze ari Perezida wa Brazil, Jair Bolsonaro ubu uri kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yitandukanyije n' abakoze imyigaragambyo yagaragaye aho muri Brazil. Barwanyaga ubutegetsi bwa Luis Inácio Lula da Silva, watsinze Bolsonaro, ahita ayobora igihugu.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.