Inkuru ibabaje: Umubyeyi wa Ronaldinho yishwe na Coronavirus

Uwahoze ari kizigenza mu mupira w’amaguru ku isi watwaye Ballon d’or 2 Ronaldinho yapfushije nyina umubyara wamufashije gutera imbere mu mupira w’amaguru azize icyorezo cya Covid-19.

Feb 21, 2021 - 17:04
 0
Inkuru ibabaje: Umubyeyi wa Ronaldinho yishwe na Coronavirus
Umubyeyi wa Ronaldinho yatabarutse

Nyina wa Ronaldinho,Dona Miguelina wari ufite imyaka 71 yahitanwe na Covid-19 yanduye mu Ukuboza umwaka ushize ikamuzahaza cyane.

Amakuru yakwirakwiriye muri Brazil na Peru,avuga ko uyu mubyeyi yapfuye mu masaha y’urukerera rwo kuri iki cyumweru.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu mwaka ushize Ronaldinho yafunzwe muri Werurwe ari kumwe n’umuvandimwe we bazize kwinjira muri Paraguay bakoresheje inyandiko mpimbano.

Ronaldinho w’imyaka 40 ,yakiniye imikino 207 mu marushanwa yose ikipe ya FC Barcelona nyuma yo kuyigeramo muri 2003 avuye muri Paris Saint-Germain,
Yatwaranye na Brazil igikombe cy’isi cya 2002,atwara La Liga 2 na Champions League imwe yo muri 2006.

Muri we Werurwe, we na mukuru we, Robero se Assis Moreia- usanzwe ari umucuruzi- bafunzwe bakurikiranyweho gukoresha pasiporo z’impimbano ngo binjire muri Paraguay.

Aba bavandimwe bombi bari batumiwe muri Paraguay n’umwe mu bagabo bafite inzu y’urusimbi, aho bagombaga kwitabira ibikorwa by’umupira w’amaguru w’abana no kumurika igitabo.

Ronaldinho yizihirije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 40 muri gereza mbere y’uko bombi bishyura amafaranga bakajya gufungishwa ijisho muri hoteli.

Abashinjacyaha basanze nta ruhare uyu mukinnyi yagize mu kubona pasiporo y’impimbano, ariko bemeza ko umuvandimwe we yari abizi ko zitari iz’umwimerere. Gusa bombi bagizwe abere.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175