Tanasha Dona ntazi niba Bruce Melodie ari umuhanzi w’umurundi cyangwa umunyarwanda

Umuhanzikazi Tanasha Dona wabyaranye na Diamond yatunguye abantu ubwo yaririmbaga indirimbo ya Bruce Melodie yitwa “Katerina “.Ni mu kiganiro uyu mugore yagiranaga n’abafana be ku rukuta rwe rwa Instagram umwe amubaza umuhanzi azi mu Burundi, yirirmbira indirimbo “Katerina” ya Bruce Melodie.

Feb 21, 2021 - 16:56
 0
Tanasha Dona ntazi niba Bruce Melodie ari umuhanzi w’umurundi cyangwa umunyarwanda

Bruce Melodie aracyafite akazi kenshi ko kwandikisha izina rye mu Karere u Rwanda ruherereyemo ku buryo uzajya yumva indirimbo ye azajye ahita atahura niba ari umuhanzi nyarwanda ntibamwitiranye n’abahanzi b’I Burundi.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare ku gicamunsi ni bwo Tanasha Dona yaganiriye n’abakunzi be (Live) ku rukuta rwe rwa instagram. Ku bakunzi be wabaye umwanya mwiza wo gushira amatsiko kuri iki cyamamare, kuko yabahaye umwanya wo kumubaza ibibazo bifuza maze akagenda ibisubiza.

Hari uwamubajije umuhanzi wo mu Burundi azi maze amusubiza agira ati “Nshuti yanjye sinkurikirana cyane umuziki wo mu Burundi, ariko sinzi niba umuntu uririmba “Katerina” ari uwo mu Burundi”.

Yahise aririmba ati “I wanna look at you bby kidogo Katerina”. Yakomeje agira ati “Sinzi niba ari uwo mu Burundi”. Aka gace gato mu kukaririmba wumvaga ayishyiramo ibirungo ku buryo “Katerina” asa n’uyifite mu mutwe. Tanasha Donna umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya uyu yamenyekanye mu ruhando mpuzamahanga ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz, urukundo rw’aba bombi rwaravuzwe hirya no hino mu itangazamakuru bituma Tanasha amenyekana cyane. Aba bahanzi bombi mbere y’uko batandukana mu mpera za 2019 babyaranye umwana ndetse banakorana indirimbo yakunzwe yitwa Gere. Iyo  ndirimbo yanashyizwe ku rutonde rw’indirimbo zo ku mugabane w’Africa zarebwe cyane kuri YouTube mu mwaka wa 2020.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175