FC Barcelone vs PSG: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe akomeye i Burayi rirasubukurwa kuri uyu mugoroba hakinwa imikino ibanza ya 1/8, aho utegerejwe na benshi ari uhuza FC Barcelone yo muri Espagne na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa guhera saa yine z’ijoro.

Feb 18, 2021 - 15:15
 0
FC Barcelone vs PSG: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

FC Barcelone irakira uyu mukino i Camp Nou mu gihe imaze iminsi mu bibazo birimo iby’ubukungu, amatora ya perezida wayo azaba mu kwezi gutaha, ahazaza ha Lionel Messi uri gusoza amasezerano no kuba ikomeje kwiruka kuri Atlético Madrid iyirusha amanota umunani muri Shampiyona.

Umutoza wayo w’Umuholandi, Ronald Koeman, yavuze ko Barça “igifite ikipe nziza”

Nubwo yasoje imikino y’amatsinda inyagirwa na Juventus ibitego 3-0, ariko kuva ubwo FC Barcelone yahise itangira kwitwara neza ndetse yatsinzwe umukino umwe yahuyemo na Seville muri 18 iheruka gukina.

Koeman yakomeje agira ati “Ikipe imeze neza, ikipe iri gukina neza, ku rwego rwo hejuru, mu bijyanye n’imbaraga iri hejuru kandi turacyafite abakinnyi beza bashoboye.”

“Ibyo bisobanuye ko twatsinda buri wese. Ni byo dukunda kwerekana, ko dushobora guhangana n’amakipe meza mu Burayi.”

Messi wari wasabye ko yava muri FC Barcelone mu mpeshyi ya 2020, yatsinze ibitego 11 mu mikino 10 iheruka.

Uyu mugabo w’imyaka 33, mu makipe bivugwa ko amwifuza harimo PSG bakina kuri uyu mugoroba, ariko ni ko bimeze no kuri Manchester City.

Gusa, Koeman yavuze ko “afite icyizere” ko uyu munya-Argentine azaguma muri FC Barcelone.

Myugariro w’ibumoso, Jordi Alba, we yagize ati “Mba numva ntuje kandi meze neza iyo Leo [Mess] ari mu kibuga kurusha iyo atarimo. Iyo turi kumwe na Leo tuba tumeze neza kandi dukomeye."

“Turashaka ko aguma muri Barça indi myaka, ariko ni icyemezo cya Leo kandi tuzubaha icyemezo icyo ari cyo cyose yafata.”

Paris Saint-Germain ifite intego zo kwegukana Champions League

Uwahoze ari umutoza wa Tottenham, kuri ubu utoza PSG, Mauricio Pochettino, arayitoza bwa mbere muri Champions League kuri uyu mugoroba ndetse arabizi ko ba nyiri ikipe, bo muri Qatar, nta kindi bifuza nk’igikombe cy’iri rushanwa.

Uwo yasimbuye, Thomas Tuchel, kuri ubu wahawe akazi na Chelsea, yatwaye ibikombe bibiri bya Ligue 1 ndetse anageza PSG ku mukino wa nyuma wa Champions League ubwo yatsindwaga igitego 1-0 na Bayern Munich mu mwaka ushize.

Abajijwe uko yiyumva mbere y’uyu mukino we wa mbere ukomeye nk’umutoza wa PSG, Pochettino yagize ati “Ndatuje.”

“Turiteguye kuko mu ikipe buri wese arifuza gukora inshingano ze kandi uyu ni umukino wihariye. Twakwifuza gutwara iki gikombe, ni yo ntego. Amateka ari mu byahise, ubu turi mu bindi n’abakinnyi batandukanye. Icyaba cyose, ahahise hari inyuma yacu.”

Yakomeje agira ati “Ni yo ntego ya mbere ya PSG kwegukana iri rushanwa rya Champions League, ni inshingano yacu kandi n’abafana ni byo bifuza.”

[PSG ntifite Neymar- Amakuru avugwa mu makipe yombi

Kuri uyu mugoroba, FC Barcelone ishobora kugarura myugariro wo hagati, Gerard Piqué, wari umaze amezi atatu adakina kubera imvune yo mu ivi, ariko yitozanyije na bagenzi be mu minsi itanu iheruka.

Iyi kipe iri mu rugo, iraza kuba idafite undi mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi, Ronald Araujo, wagize imvune y’akabombambari.

PSG ntabwo ifite rutahizamu wayo ngenderwaho, Neymar utari bukine n’ikipe yahozemo kubera imvune yo mu kibero, ariko uyu munya-Brésil ashobora kuzakina umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 10 Werurwe.

Umunya-Argentine Angel di Maria ukina ku ruhande asatira izamu, na we ntakina uyu mukino kubera imvune yo mu kibero mu gihe Marco Verratti ashidikanywaho nyuma yo kubabara mu rukenyerero.

Imibare iha amahirwe FC Barcelone

FC Barcelone yakuyemo PSG kuri buri nshuro y’eshatu ziheruka guhuriramo mu mikino yo gukuranamo muri Champions League: Muri ¼ cya 2012/13, ¼ cya 2014/15 na 1/8 cya 2016/17. Inshuro imwe PSG yasezereye Barça ni muri ¼ cyo mu 1994/95.

Ubwo FC Barcelone na PSG ziheruka guhura ni muri 1/8 cy’umwaka w’imikino wa 2016/17. Icyo gihe, iyi kipe yo muri Espagne yabaye iya mbere ndetse ni yo yonyine yabashije gukomeza mu kindi cyiciro yaratsinzwe ikinyuranyo cy’ibitego bine cyangwa ibirenzeho mu mukino ubanza (yatsinzwe 4-0 kuri Parc des Princes ariko itsinda 6-1 kuri Camp Nou).

Kuva mu mwaka w’imikino wa 2012-13, Borussia Dortmund na Real Madrid ni yo makipe yahuye inshuro nyinshi muri iri rushanwa (inshuro 10) kurusha FC Barcelone na PSG (inshuro umunani). Iyo mikino umunani yabonetsemo ibitego 32, ni ukuvuga impuzandengo y’ibitego bine kuri buri mukino.

FC Barcelone irashaka kugera kuri muri ¼ ku nshuro ya 14 yikurikiranya. Ubwo yaherukaga gusezererwa muri 1/8 yari yahuye na Liverpool mu mwaka w’imikino wa 2006/07.

FC Barcelone yatsinzwe umukino umwe gusa muri 33 yo gukuranamo iheruka gukinira mu rugo (yatsinze 25, inganya irindwi). Uwo yatsinzwe ni uwa Bayern Munich ku bitego 3-0 muri ½ cyo muri 2012/13.

44% by’ibitego FC Barcelone yatsinze mu mikino y’amatsinda y’uyu mwaka w’imikino byabonetse ku mipira iteretse (birindwi muri 16), ni yo iri hejuru mu makipe 16 asigaye muri iri rushanwa.

PSG yageze mu mikino yo gukuranamo ku nshuro ya cyenda yikurikiranya, igera ku gahigo ka Lyon yabigezeho hagati ya 2002/04 na 2011/12. Gusa, aho yarenze 1/8 mu myaka ine iheruka ni mu mwaka ushize gusa, igera ku mukino wa nyuma.

Intsinzi imwe PSG yaboneye hanze ku makipe yo muri Espagne ni mu myaka umunani ishize, ihura na Valence CF. Yatsinzwe imikino itatu iheruka gukinirayo muri iri rushanwa ku giteranyo cy’ibitego 11-2.

Kylian Mbappé yatsinze igitego kimwe gusa mu mu mikino icyenda yo gukuranamo yakiniyemo PSG. Yatsinze bitandatu mu mikino itandatu yo gukuranamo yakiniyemo Monaco muri Champions League.

Gahunda ya 1/8 cya UEFA Champions League (imikino ibanza itangira saa 22:00)

Ku wa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare

  • FC Barcelone vs Paris Saint-Germain
  • RB Leipzig vs Liverpool

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare

  • FC Porto vs Juventus
  • Seville vs Borussia Dortmund

Ku wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare

  • Atlético Madrid vs Chelsea
  • Lazio vs Bayern Munich

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Gashyantare

  • Atalanta vs Real Madrid
  • Borussia Moenchengladbach vs Manchester City
Developer Web master