Lucifer n’abandi bakobwa b’impano itangaje mu kurapa bahuriye muri ’Cypher’

Kwizera J. Eric [Ellkojo] usanzwe akora amashusho y’indirimbo, yahurije hamwe abakobwa b’abaririmbyi bakizamuka bafite impano mu kurapa, muri ‘Cypher Ep 4’ aho buri wese avuga yitaka.

Feb 18, 2021 - 15:08
 0
Lucifer n’abandi bakobwa b’impano itangaje mu kurapa bahuriye muri ’Cypher’

Cypher ni uburyo abaraperi bahurira mu ndirimbo bakaririmba ubudahagarara nta nyikirizo irimo .

Iyi ‘cypher’ ije ikurikira iyo uyu musore aheruka gushyira hanze yahurijemo abahanzi batandukanye bakizamuka barimo Glory Majesty, Long Jay, Redink, Mazimpaka Prime, Racine, WhiteMonkey na Villain.

Iyi nshya irimo abakobwa b’abaraperi barimo Aula Off, Lastqueen, Chipmunk Lucifer, KMK, Labiah na Zad. Izi zose zikorerwa mu nzu zitunganya imiziki zirimo Coffee Sound mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ellkojo wahurije hamwe bakobwa basanzwe ari abaraperi, yabwiye IGIHE ko ari igitekerezo yagize kubera ko gukora Cypher atari ibintu bikunze gukorwa cyane mu Rwanda, aho abaraperi bashobora guhurira mu ndirimbo buri wese agashyiramo imirongo atiriwe afata umwanya wo kwandika.

Yavuze ko azagenda akora ‘cypher’ zitandukanye ahurizamo abahanzi b’abanyempano abantu benshi batazi.

Chipmunk Lucifer uri mu bakobwa baririmbye muri iyi ndirimbo ubusanzwe yitwa Gihozo Josine. Ni umwe mu bahanzikzi bari kwitwara muri iki gihe.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 mu minsi ishize yashyize hanze album ye ya mbere igizwe n’indirimbo zirindwi yise ‘ The Climb’, iriho indirimbo zirimo ‘Intro’, ‘Why not’, ‘The Climb’ yakoranye na Chris Eazy, ‘Stay’ yakoranye na LeNerd Oli, ‘I was wrong’ yasubiyemo, ‘Snapped’ yakoranye na Gueva na ‘I Kissed a demon’.

Lucifer yinjiye mu muziki muri Nyakanga 2020, icyo gihe yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘I was wrong’ iri mu njyana ya Pop.

Mugenzi we Aula Off bahuriye muri iyi ndirimbo ubusanzwe yitwa Irabashaka Louise Aulah, yavutse ku wa 12 Nyakanga 2002. Yatangiye umuziki mu 2019.
Akorera umuziki we muri Coffe Sound Music, ari no mu itsinda ryitwa ‘Abamikazi’ ahuriyemo na KMK ndetse na Lastqueen bakaba baheruka nabo gushyira indirimbo hanze yitwa ‘Punani’.

KMK we amazina ye asanzwe ni Isimbi Aline. Yavutse mu 2000, yatangiye umuziki mu 2019.

LastQueen we amazina asanzwe ye ni Nahimana Sausan yavutse mu 2000. Yatangiye umuziki mu 2018. Afite indirimbo ye yitwa ‘Without warning’.

Zad we ubusanzwe yitwa Aimerence Zawadi yavutse ku wa 5 Kanama 1997. Yatangiye umuziki mu 2019, ahita akora indirimbo yise ‘Bimpa Fame’.
Mu ndirimbo afite harimo ‘Bimpa fame’, ‘Ibanga’, ‘Money’ ft Bako, ‘I can’t breath’ n’izindi zitandukanye yakoranye n’abandi bahanzi.

Labiah we ubusanzwe yitwa Umutesi Labiah. Yavutse ku wa 15 Werurwe 2002. Yatangiye umuziki mu 2019. Afite indirimbo ebyiri zirimo iyitwa ‘Money’ n’indi yitwa ‘Feel the Music’.

Developer Web master