Al Pacino yakubiswe n'inkuba akimenya ko yateye inda
Amakuru amaze gusakara ko umukinnyi karundura muri sinema yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Al Pacino yabanje kwanga ko yateye inda Noor ahitamo gukoresha isuzuma ry'ibimenyetso bya gihanga (DNA test).
Muri icyi cyumweru ni bwo inkuru yabaye kimomo ko umukinnyi karundura wa sinema, uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Al Pacino ko yateye inda umukobwa w'imyaka 29. Igitangazamakuru TMZ cyatangaje ko burya uyu musaza Al Pacino yabanje kubihakana ko adafite ubushobozi bwo gutera inda, bisaba ko bajya gupimisha uturemangingo ndangasano kugira ngo bamenye koko niba ari uwe.
Iki gitangazamakuru TMZ cyahishuye ko Al Pacino w'imyaka 83, yavuze ko abaganga bamubwiye ko afite ikibazo mu mubiri kimubuza gutera inda. Na we ngo yabyuririyeho ahamya ko atajya atera inda. Yemeza ko uwo mwana w'umukobwa, Noor Alfallah amubeshyera ngo ahubwo ajye gushaka undi wayimuteye.
Noor Alfallah yagize uruhare mu kujya gukoresha ibipimo bya gihanga (DNA test), bareba niba koko yaratewe inda na Al Pacino, basanga ni we. Iyo nda ni imvutsi kuko ubu imaze kuzuza amezi umunani.
Al Pacino wakinnye muri filime zitandukanye zirimo Hungman, The Godfather, The Godfather Part II na The Godfather Part III, aritegura kwakira umwana we wa kane.
