British Got Talent: Itsinda rya Ghetto Kids ryo muri Uganda ryatsindiye kugera mu marushanwa ya nyuma (finale)

Amarushanwa y'abanyempano azwi nka British Got Talent (BGT) ageze aharyoshye aho ababyinnyi karundura bazwi nka Ghetto Kids bageze mu marushanwa ya nyuma (finale), babigezeho nyuma yo gukora iyo bwabaga babyinana ishyaka banezeza akanama nkemuramapaka n'abaryitabiriye, batsinda 1/2.

Jun 1, 2023 - 09:48
 0
British Got Talent: Itsinda rya Ghetto Kids ryo muri Uganda ryatsindiye kugera mu marushanwa ya nyuma (finale)
Ghetto Kids, (photo; Internet)

Itsinda ry'ababyinnyi b'abana bazwi nka Ghetto Kids bakaba bafite inkomoko mu gihugu cya Uganda, bagiriwe amahirwe yo kwitabira irushanwa ry'abanyempano rizwi nka British Got Talent ribera mu gihugu cy'Ubwongereza. Barabyina zita inyana. Kuva bageramo kugeza ku munsi wa none bakakomeje kunezeza akanama nkemuramaka n'abaryitabiriye. Mu yaheruka batsinze 1/2 bahita berekeza mu kiciro gisoza irushanwa.

Aba bana baserutse ku rubyiniro mu buryo budasanzwe. Bari imbere y'inzu yahakozwe isa n'izi zizwi mu giturage cy'Afrika, zitwa nyakatsi. Izuba riba ricanye, abana b'abakobwa bicaye mu muryango wayo.

Imbyino itangizwa n'ivuzwa ry'ihembe, rivuzwa n'umwe mu bana b'abahungu barigize. Baranzika, babyinnye imbyino zikurura abatari bake.

Ibyo byatumye hakandwa icyemeza ko babyinnye neza ndetse bemerewe gukomeza mu kindi cyiciro (kizwi nka Golden buzzer). Bemerewe gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, ni mu marushanwa ya nyuma (finale).

Aba bana baciye ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko bamaze kugera mu cyiciro cya nyuma. Bashimira Imana, Abanya -Uganda n'Abanya-Afrika muri rusange. Bashimiye kandi n'abakunzi b'iryo rushanwa ku bwo gukomeza kubashyigikira.

Abanya-Uganda n'abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimishijwe n'itsinzi y'aba bana bafite ubuhanga budasanzwe mu kubyina. 

Aba bana bategerejwe mu marushanwa ya nyuma (finale). Ni abana bitezweho gukomeza kumurika ibyiza by'Afrika biciye mu mbyino zabo zitandukanye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.