Tyla yahishuye inkomoko ye
Umuhanzikazi Tyla uzwi ko ari uwo muri Afurika y'Epfo yavuze ko burya afitanye inkomoko n'Abahinde.
Tyla Laura Seethal uzwi nka Tyla yahishuye ko yavukiye muri Afurika y'Epfo ariko ahamya ko ababyeyi be bafite inkomoko ku bisekuruza byo ku Bahinde, n'Abazulu.
Ibi yabihamirije mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X avuga ko yamenye ko ibisekuruza bye bikomoka mu Bahinde.
Yagize ati:"Sinigeze mpakana kuba umwiraburakazi, sinzi n'ahantu byavuye (ku bantu bamugira umuzungukazi). Ndi umwiraburakazi uvangiye kuko ababyeyi banjye bafite inkomoko mu bisekuruza byo mu Bahinde, no mu Bazulu ariko bambyariye muri Afurika y'Epfo ni naho tuba kugeza ku munsi wa none. Ubwo mfite inkomoko muri Afurika no mu Buhinde."
Uyu mukobwa Tyla yavuze ko iyo ari hanze y'Afurika adashobora kwihakana ko ari umwirabura ariko iyo ari muri Afurika bamufata nk'umuntu ufite ubwenegihugu bubiri.
Tyla ni inde?
Tyla Laura Seethal uzwi mu muziki nka Tyla yavutse ku wa 30 Mutarama 2002 avukira i Edenvale, East Rand mu gace ka Gauteng ho muri Afurika y'Epfo. Ababyeyi be ni Sharleen na Sharwin Seethal. Ni ababyeyi bafite inkomoko mu bisekuruza byo mu Bahinde n'Abazulu bo muri Afurika y'Epfo.
Yakuriye i Johannesburg muri Afurika y'Epfo. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019, yatangiye gufashwa mu muziki na Garth Von Glenn. Yashyize hanze indirimbo yitwa "Getting Late."
Indirimbo yamwambukije umugabane ni "Water." Tyla warumaze imyaka itatu ashaka ukuntu yakwamamara, mu mwaka wa 2023 yashyize hanze indirimbo yise "Water." Yarakunzwe igera ku mwanya wa 07 ku rurutonde rwa Billboard (Billboard Hot 100) nyuma y'imyaka 55 nta Munyafurika y'Epfo ugaragaraho ndetse imufasha kwegukana igihembo cya Grammy mu cyiciro cyahariwe Afurika "Grammy Award for Best African Music Performance."
Aherutse gushyira hanze alubumu yiyitiriye 'Tyla' iriho n'iyo ndirimbo yamutumbagije 'Water.'
Tyla ni umukobwa w'imyaka 22 ukomeje kumenyekana hirya no hino ku Isi yifashishije umutaka w'umuziki.
