Ishuri ‘MOPAS Film Academy’ rikwije ibigwi mu kwigisha ibyo gukora amashusho ryasojemo abandi banyeshuri (Amafoto)

Iri shuri ryitwa ‘MOPAS Film Academy’ ryigisha ibijyanye no gufotora(photography), gukora amashusho y’indirimbo n’ay’ibirori(videography), kubitambutsa imbona nkubone ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube(Live streaming), no gukora ibyapa byamamaza (graphic design). Ryashyikirije impamyabushobozi (certificates) abanyeshuri 20 bari bamaze amezi atandatu(6) bahahugurirwa.

Jun 15, 2024 - 08:32
Jun 15, 2024 - 16:56
 0
Ishuri ‘MOPAS Film Academy’ rikwije ibigwi mu kwigisha ibyo gukora amashusho ryasojemo abandi banyeshuri (Amafoto)

‘MOPAS Film Academy’ ni ishuri riherereye mu mujyi wa Kigali i Gikondo Merez ya Mbere mu nyubako ya Banki ya Kigali(Bank of Kigali ) rimaze kuba ubukombe mu kwigisha abanyeshuri ibijyanye no guhanga amashusho no kuyatambutsa imbona nkubone ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube, bigisha kandi gushushanya ku nyandiko zamamaza (graphic design) no kwihangira umurimo (Job creation). Ubu harangijemo abanyeshuri 20 bari bamaze amezi atandatu(6) bahahugurirwa.

Ni ishuri rifitanye ubufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board 'RTB') aho hari abunganirwa na Rwanda TVET Board n’abiyishyurira ku giti cyabo ibihumbi 300 by’Amanyarwanda mu gihe kingana n’amezi ane (4) bamara bigayo. Abasoje bari bamaze amezi 6 bahahugurirwa kubera gahunda yihariye y'umushinga wa RTB wabishyuriye.

Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri basoje 20 (batewe inkunga na TVET Board biciye mu mushinga NEET; Youth Not in Employment or Education Training), umuyobozi wa MOPAS Film Academy, Laurent Niyonzima yavuze ko iri shuri ritanga umusanzu ukomeye mu kwihangira umurimo kuko bigisha abanyeshuri kubyaza umusaruro ibyo babigisha. 

Yagize ati:”Dufata abanyeshuri barangije kaminuza, amashuri yisumbuye abarangije icyiciro rusange(…), ari abashomeri, tukabigisha ibijyanye no gufotora, gushushanya ku nyandiko zamamaza, guhanga amashusho. Si ibyo gusa, kuko tubigisha no kuyatambutsa imbona nkubone ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cyingana n’amezi ane. Abarangije bahuguwe amezi atandatu (6) kubera ubufatanye n'umushinga wa RTB wabishyuriye. Mu by'ukuri, abarangijemo bahita bajya ku isoko ry’umurimo, bagakora kandi bakihangira imirimo.”

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari umuyobozi mukuru mu mujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho n'Imiyoborere myiza, MUNYANDAMUTSA Jean Paul. Yasabye uru rubyiruko rwagize aya mahirwe yo guhugurwa kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize, badakomeje guhanga amaso Leta ngo ni yo izabaha akazi.

Yabamenyesheje ko ubumenyingiro bahawe ari igishoro bakwiye guha agaciro ubwo bumenyi ntibabupfushe ubusa. Yabijeje ko igihugu kibakunda kandi kizakomeza kubaba hafi kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Bwana Niyonzima yahishuye ko hari abantu barangije muri iri shuri bakorera ibigo bitandukanye by’itangazamakuru bifite televiziyo, ibifotora n’ibishushanya abandi bihangiye umurimo. Ku bw’ibyo rero, abarangijemo barwanyije ubushomeri, baritunze ndetse batunze n’imiryango yabo.

Iri shuri ‘MOPAS Film Academy’ ryashinzwe na kompanyi ya ‘MOPAS Ltd' izobereye mu gutegura no gutunganya inama n'ibirori (Event Management) rimaze imyaka irenga icumi (10) rikora ariko ryatangiye gukorana na WDA (yasimbuwe na RTB) mu mwaka wa 2016, rikaba rimaze gusozamo abanyeshuri 1500.

Umuyobozi mukuru mu mujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho n'Imiyoborere myiza, Munyandamutsa Jean Paul yakanguriye urubyiruko kwihangira imirimo

Umuyobozi wa kompanyi ya 'MOPAS Ltd,' Jean Claude Niyibizi yavuze ko imikoranire y'iryo shuri na RTB ikomeje guhindura ubuzima bw'urubyiruko

Umuyobozi w'ishuri 'MOPAS Film Academy ' Laurent Niyonzima yavuze ko mu mezi ane gusa, umunyeshuri aba amaze kuba intyoza mu by'amashusho

Byari ibyishimo kubarangirije amahugurwa yabo muri 'MOPAS Film Academy '

Mu ishuri rya 'MOPAS Film Academy ' harangije abanyeshuri 20, bari bamaze amezi atandatu bahahugurirwa

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.