Jada Pinkett Smith yashyize ku karubanda urukundo rwe na 2Pac

Jada Pinkett Smith wahoze ari umugore wa Will Smith yatangaje byinshi ku rukundo rwe na nyakwigendera 2Pac Shakur yemeza ko ari umukunzi w'ibihe byose kuri we ndetse ngo akaba yaranamusabye ko yamubera umugore.

Oct 14, 2023 - 18:48
Oct 14, 2023 - 18:56
 0
Jada Pinkett Smith yashyize ku karubanda urukundo rwe na 2Pac

Umukinnyikazi wa filime muri Amerika Jada Pinkett Smith akaba yaranahoze ari umugore wa Will Smith nawe wabaye umukinnyi wa filime, yatangaje ko umuraperi 2Pac Amaru Shakur yamusabye ko bashyingiranwa ubwo yari afunzwe ariko undi aramuhakanira.

2Pac witabye Imana mu 1996 akicwa arasiwe muri Las Vegas, akaba yarakundanye nuyu Jada Pinkett Smith imyaka myinshi mbere yuko yitaba Imana. Jada akaba yatangaje ko 2Pac yamusabye ko yamubera umugore ubwo yari afungiye muri gereza ya Rikers, ariko ngo arabyanga kubera ko ngo atari kumufasha muri ibyo bibazo yarimo.

2Pac na Jada Pinkett Smith baryohewe n'urukundo mu bihe byabo

Jada akaba atangaza ko nubwo yamuhakaniye, ariko ngo urwo rugendo ntazarwibagirwa ngo kuko uwo munsi yabimubwiye, yari yagiye kumusura aho muri gereza, ndetse ngo icyo gihe yasanze ameze nabi cyane kandi ngo yarabibonaga ko akeneye umuntu umwitaho.

Ati "2Pac yansabye ko namubera umugore ubwo yari afunzwe. Yabibwiye nagiye kumusura aho yari afungiye muri gereza ya Rikers. Ubwo namubonaga, yari mu bihe bibi icyo gihe, kuko yari yarabaye nabi. Yansabye ko twashyingiranwa. Narimbizi ko akeneye umuntu wamuba hafi muri ibyo bihe. Yambajije niba ntakwemera kujya marana igihe nawe."

2Pac yasabye Jada ko yamubera umugore undi arabyanga

Uyu mudamu akaba avuga ko byinshi ku rukundo rwe na 2Pac azabigarukaho mu gitabo azasohora yise "Worthy" aho iki gitabo kigaruka ku buzima bwe guhera yinjira mu byo gukina filime ndetse akaba azavugamo umubano yagiranye n'uwari umugabo we Will Smith.