Umunyarwandakazi mu bakobwa 18 bari guhatanira ikamba rya Miss Warsaw muri Pologne
Umulisa Charlotte ni umunyarwandakazi winjiye mu cyiciro cya nyuma cya bari guhatanira ikamba rya Miss Warsaw mu matora yabaye muri iki Cyumweru gishize.
Mu bakobwa 200 bahataniraga kwinjira cya nyuma cy'iri rushanwa. 18 harimo n'umwirabura umwe gusa nibo bemerewe kujya mu cyiciro cya nyuma. Uwo mwirabura ni umunyarwandakazi Umulisa Charlotte uzwi ku izina rya Cici.
Aba bakobwa batoranyijwe bagiye gutangira ibikorwa birimo kwifotoza, gukora ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse bakazakora n'umwiherero mbere y'uko hamenyekana uwegukanye iri kamba rya Miss Warsaw muri Mata 2022. Uzegukana iri kamba kandi azaba abonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Pologne mu buryo buziguye.
Umulisa asanzwe ari umunyeshuri muri Pologne muri Tourism and hospitality management' . Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE arinayo dukesha iyi nkuri, Umulisa yavuzeko azitwara neza akaba yanakegukana iri kamba kugirango abone amahirwe yo guhatanira ikamba rya Miss Pologne.
