Umugeni wo muri bwa bukwe bwatashywe n'Umuryango wo kwa Perezida Kagame, yahishuye uko amerewe

Nyuma yuko umukobwa wo mu itsinda rimaze kumenyerwa cyane mu Rwanda mu bintu by'imideli, Mackenzies ribarizwamo na Miss Naomie, Kelly Madla ashyingiranwe na Lt David ubukwe bwe bukitabirwa n' Umuryango wo kwa Nyakubahwa Perezida Kagame, yagaragaje ko anyuzwe n'urugo rwe.

May 7, 2023 - 11:36
May 7, 2023 - 12:00
 0
Umugeni wo muri bwa bukwe bwatashywe n'Umuryango wo kwa Perezida Kagame, yahishuye uko amerewe
Byari ibyishimo kuri bose, (photo; Inyarwanda.com)

Tariki ya 23 Werurwe 2023 ni umunsi w'amateka ku muryango wa Nyampinga w'u Rwanda 2020, Miss Naomie kubera ko umwe mu bo mu muryango we ubarizwa no mu itsinda bashinze rikora ibijyanye n'imideli rya Mackenzies rigizwe na Miss Naomie, Brendah, Kathia Kamatali na Kelly Madla. Uyu Madla yakoze ubukwe n'umusirikare uri mu Ngabo z' u Rwanda, Lt David Nsengiyumva. Ni ubukwe kandi bwitabiriwe n'Umuryango wo kwa Perezida Paul Kagame. Kera kabaye yahishuye ko yashimye urugo.

Mu mpera z'icyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Gicurasi (5) uyu Kelly Madla yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko atewe ishema no kuba umugore.

Yagize ati;"Ubu mfite izina rishya "umugore." Turyoherwe ku bw'umugabo wange Nsengi (Lt David Nsengiyumva)."

Yahise akurikiza ibyo yasangije abakoresha urubuga rwa Instagram, akamenyetso k'umutima n'ak'ibirahuri bibiri birimo ikinyobwa bigaragara ko byakomanyijwe n'abishimanye.

Ubukwe bw' umusirikare   Lt David Nsengiyumva bwari akataraboneka kuko bwitabiriwe n'abo mu Muryango wa Nyakubahwa Perezida Kagame. Umuhungu wa Perezida Kagame, Lt Ian Kagame yagaragaye mu bambariye Lt David.

Ubwo bukwe bwitabiriwe n'abo mu Muryango wo kwa Perezida Kagame, (photos; Inyarwanda.com)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.