Impamvu Guverinoma y' u Rwanda yahagaritse gushakisha abagwiriwe n'ikirombe

Hari hashize igihe Leta y' u Rwanda ikora uko ishoboye ngo haboneke abagwiriwe n'ikirombe giherereye mu karere ka Huye, ariko ibyo ntacyo byatanze kuko batigeze baboneka. Hashashwe umwanzuro wo guhagarika icyo gikorwa.

May 7, 2023 - 08:47
May 7, 2023 - 09:01
 0
Impamvu Guverinoma y' u Rwanda yahagaritse gushakisha abagwiriwe n'ikirombe
Ikirombe giherereye mu karere ka Huye mu murenge wa Kinazi cyacukurwaga mu buryo butemewe n'amategeko cyagwiriye abantu batandatu (6), (photo; Twitter)

Mu mpera z'ukwezi kwa Mata (4) uyu mwaka hamenyekanye amakuru ko hari abantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe cyacukurwaga mu buryo butubahirije amategeko giherereye mu murenge wa Kinazi ho mu karere ka Huye. Guverinoma y' u Rwanda yahise itangiza igikorwa cyo gushakisha abo bagwiriwe na cyo. Nyuma y'iminsi irenga 16, bataraboneka, Leta yafashe umwanzuro wo guhagarika icyo gikorwa kuko bari bamaze kugera muri metero 70 z'ubujyakuzimu.

Kuri uyu wa Gatandatu, 6 Gicurasi 2023, Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko bamaze guhagarika icyo gikorwa cyo gushakisha abo bantu ngo umuntu uri munsi ya metero 70 byaba bigoranye kumusanga agihumeka kandi amazemo iminsi irenga 16.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yongeyeho ko kandi no gukomeza gucukura aho bageze muri metero 70 z'ubujyakuzimu birimo kwangiza ibidukikije.

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko Guverinoma y' u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iryo sanganya kandi yeyemeje gukomeza kubaba hafi.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yaciye ku rukuta rwe rwa Twitter atangaza impamvu Guverinoma y'u Rwanda yahagiritse icyo gikorwa, (photo; Twitter)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.