Dr Isaac munyakazi yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu isubitse
Hari kuri uyu wa gatatu ubwo urukiko rukuru rwasomye uru rubanza rwa Dr Isaac munyakazi gusa ark nyirujuregwa ntawaruhari ubwo uru rubanza rwasomwaga.
Umwanditsi : Niyigena Geovanis
Dr. Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ukurikiranyweho ibyaha byo kuba icyitso mu gutanga indonke no gukoresha ububasha mu nyungu bwite ubwo yakoreshaga ububasha yarafite mugutanga imyanya kubigo byatsinze neza akaza gushyira ikigo mu myanya y'imbere mu byatsindishije neza kandi atari ukuri yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Bivuze ko asabwa kwitwara neza akanirinda kuba yagwa mu yandi makosa atandukanye mu gihe k'iyi myaka yose kandi n'indi yose izakurikiraho.
Hari kuri uyu wa gatatu ubwo urukiko rukuru rwasomye uru rubanza rwa Dr Isaac munyakazi gusa ariko nyirukuregwa ntawaruhari ubwo uru rubanza rwasomwaga.
Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Gahima Abdoul ureganwa na Munyakazi nta shingiro bufite, ategeka ko afungwa imyaka itanu agacibwa n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.
Urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire mu Gicurasi 2021. Mbere y’uko rutangira kuburanishwa icyo gihe rwari rumaze gusubikwa inshuro zirindwi.
Ku wa 16 Ukwakira 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwakatiye Dr Isaac Munyakazi igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe Abdoul Gahima we yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice