Dr Isaac munyakazi yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu isubitse

Hari kuri uyu wa gatatu ubwo urukiko rukuru rwasomye uru rubanza rwa Dr Isaac munyakazi gusa ark nyirujuregwa ntawaruhari ubwo uru rubanza rwasomwaga.

Dec 15, 2021 - 14:39
Dec 15, 2021 - 14:41
 0
Dr Isaac munyakazi yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu isubitse

Umwanditsi : Niyigena Geovanis


Dr. Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ukurikiranyweho ibyaha byo kuba icyitso mu gutanga indonke no gukoresha ububasha mu nyungu bwite ubwo yakoreshaga ububasha yarafite mugutanga imyanya kubigo byatsinze neza akaza gushyira ikigo mu myanya y'imbere mu byatsindishije neza kandi atari ukuri yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Bivuze ko asabwa kwitwara neza akanirinda kuba yagwa mu yandi makosa atandukanye mu gihe k'iyi myaka yose kandi n'indi yose izakurikiraho. 


Hari kuri uyu wa gatatu ubwo urukiko rukuru rwasomye uru rubanza rwa Dr Isaac munyakazi gusa ariko nyirukuregwa ntawaruhari ubwo uru rubanza rwasomwaga.

Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Gahima Abdoul ureganwa na Munyakazi nta shingiro bufite, ategeka ko afungwa imyaka itanu agacibwa n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire mu Gicurasi 2021. Mbere y’uko rutangira kuburanishwa icyo gihe rwari rumaze gusubikwa inshuro zirindwi.

Ku wa 16 Ukwakira 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwakatiye Dr Isaac Munyakazi igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe Abdoul Gahima we yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175