Covid-19: Mu Rwanda ibitaramo byasubitswe Kubera ubwandu bushya
Nyuma yuko mu rwanda hagaragaye ubwandu bushya bwa COVID 19 buzwi nka "Omicron" buhangayikishije Africa ndetse n'isi muri rusange.
Umwanditsi: Niyigena Geovanis
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri 14 ukuboza 2021 iyobowe na nyakubahwa perezida wa repuburika w’u Rwanda yigaga kuko bahanagana n’ubu bwandu bushya hafashwe ingamba zitandukanye zigamije kwirinda ubwiyongere bwa covid mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, igena ko abantu bose binjira mu gihugu bagomba kujya babanza kujya mu kato k’iminsi itatu muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.
Ingamba zatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri mu gukumira ikwirakwira ry’iyi virus, zirimo ko ibitaramo by’umuziki no kubyina bibaye bihagaritswe gusa ko ibyateguwe bizajya bibanza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere.
Ibi bibaye nyuma y'uko ubwo bakomoraga ibitaramo abahanzi benshi haba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bahise bihutira gukorera ibitaramo byabo mu Rwanda barimo Bruce Melodie ,Koffi Olomidé,Rema , Ric Hassani n’abandi.
Abakozi b’inzego za leta basabwe gukorera mu rugo uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi gusa nabo ntibagomba kuzajya barenga 30% by’abakozi bose ku biro.
Ibikorwa by’inzego z’abikorera byo bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Imihango y’ubukwe irimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa leta n’irikorewe mu nsengero ntigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye kandi umubare wabo nturenge abantu 100.
Abitabira ibyo bikorwa basabwa kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’igikorwa kandi bakubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Ku rundi ruhande, imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwazo.
Guverinoma y' Urwanda kandi yongeye gushishikariza abanyarwanda kwihutira gufata urukingo kuko arirwo ngamba yambere ikomeye yo kurinda kuzahazwa na covid ubwo waba uyirwaye
Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.
