Reba ikimero cya Karamira Uwera ugiye kuba umugore wa Patient Bizimana[AMAFOTO]

Umuhanzi w’icyamamare cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Patient Bizimana , nyuma yo gukomwa mu nkokora na Covid-19 ikica gahunda ze , yavuze ko noneho uyu mwaka ugomba gusiga ubukwe bwe na Karamira Uwera Gentille bubaye.

Feb 21, 2021 - 10:47
Feb 21, 2021 - 09:42
 0
Reba ikimero cya Karamira Uwera ugiye kuba umugore wa Patient Bizimana[AMAFOTO]

Mu kiganiro na Patient Bizimana yagize Ati: “Ubukwe bwagombaga kuba umwaka ushize ntibwaba ku bw’ikibazo cya COVID-19 ariko uko byagenda kose uyu mwaka ndifuza kubirangiza. COVID-19 yashira itashira ibintu bigomba kuva mu nzira.”

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yakomeje avugako ubukwe bwe buzabera mu Rwanda , gusa aho bazabanira n’umugore we utuye muri Amerika ngo bazaba bahareba nyuma.

Twifashishije urubuga rwa Instagram rero aha twabahitiyemo amafoto 10 ya Karamira Uwera Gentille wanamaze gusezeranira na Patient Bizimana imbere y’amategeko mu muhango wabereye I Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw